Byinshi kuri telefoni ya iPhone16e ibayeho bwa mbere mu mateka y’izikorwa na Apple.

0
9

Apple yatangaje telefoni ya iPhone 16e, ije mu cyimbo cy’iya iPhone SE twari tumenyereye yasohorwaga mu bihe bitandukanye, biba itangiriro ry’icyiciro gishya mu zo Apple yasohoraga nyuma y’imyka runaka.

Mu busanzwe Apple yakoraga telefoni ya iPhone SE ishingiye ku zindi zayo zakozwe mbere [bivuze ko itabaga ari nshya]. Yahabwaga ubushobozi bwo gukora ibintu byinshi, kandi akenshi ari nto. Umwihariko yarushaga izindi ni ibiciro biri hasi ugereranyije n’izisanzwe.

iPhone SE ya mbere yagiye hanze mu 2016 iza ikurikira iPhone 6s, indi iPhone SE isohoka muri 2020 yaje ikurikirana na iPhone 8, mu gihe iPhone SE iheruka ari iyo mu 2022 yaje ifite imiterere nk’iya iPhone 8 ariko ifite impinduka nke zirimo nk’uburyo bwo kwakira 5G n’ibindi.

Kuri iyi nshuro hagiye gusohoka iPhone 16e izasimbura iya iPhone SE. Iyi ifite imiterere yihariye dore ko telefoni zo muri iki cyiciro zakoreshaga ‘Touch ID’ ariko yo ikaba ifite uburyo bwa ‘Face ID’.

iPhone 16e ifite processor ya Apple yitwa A18 Bionic chip, ituma ishobora gukoresha porogaramu z’ubwenge bukorano za Apple [Apple Intelligence]. itangira kugurwa ku giciro cya 599$ [847,238 Frw].

Iyi telefoni ifite ecran ya OLED ifite pouce 6,06, ikaba ifite ubunini bujya kungana n’ubwa ecran ya iPhone 16 isanzwe kuko ifite pouce 6,12.

Muri rusange ibipimo bya iPhone 16e bijyakungana n’ibya iPhone 16 uretse ko mu bugari bigabanyukaho milimetero 0,1 mu gihe mu burebure bigabanyukaho milimetero 0,7.

Iyi telefone ikoresha imigozi ya USB-C aho kuba lighting nk’uko biteganywa n’amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi asaba telefoni zose kugira ubu buryo.

Apple yatangaje ko kugira ngo telefoni yayo ikoreshe ‘Apple Intelligence’ bisaba ko byibuze igomba kuba ifite RAM 8 kuzamura, bikaba bivugwa ko iPhone 16e ishobora kuba ifite ubushobozi bwisumbuyeho.

Ububiko bwayo bungana na 128GB. Ifite camera imwe inyuma ya megapixel 48.

Ikindi cy’ingenzi kuri iyi telefoni ni uko ari yo ya mbere Apple yakoze, igashyirwamo modem y’uru ruganda.

Modem ni akuma gahuza telefoni n’imiyoboro y’itumanaho [nka 4G na 5G] kugira ngo uyikoresha abashe guhamagara, kohereza ubutumwa no gukoresha internet bidasabye Wi-Fi.

Mu busanzwe Apple yakoreshaga modem zikorwa na Qualcomm.

iPhone 16e izatangira gutumizwa [preorder] ku wa Gatanu w’iki cyumweru ku giciro cya 599$, kiri hejuru ugereranyije na iPhone SE yo mu 2022 yaguraga $429. Abazayitumiza bazatangira kuyibona ku wa 28 Gashyantare 2025.

Ivomo:www.igihe.com

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here