Abanyeshuri bafite imishinga myiza ya siyansi n’ikoranabuhanga bahembwe.

0
7

Umuryango witwa STEMpower uharanira guteza imbere imyigishirize y’amasomo ya Siyansi, Ikoranabuhanga, Engineering n’Imibare (STEM) muri Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara, wahembye abanyeshuri bafite imishinga myiza muri ayo masomo binyuze mu irushanwa ryiswe ‘National Science and Engineering Fair in Rwanda’.

Ni irushanwa rizajya riba buri mwaka ryatangijwe ku wa 14 Gashyantare 2025, hahembwa abahize abandi, mu birori byebereye muri RP Kigali College.

Ritegurwa na STEMpower Rwanda ku bufatanye na Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda na Kaminuza ya Case Western yo muri Amerika.

Abitabiriye iryo rushanwa ni abanyeshuri bo mashuri yisumbuye yigisha STEM yo mu Ntara y’Iburengerazuba banogerereje imishinga yabo mu cyumba cya siyansi n’ikoranabuhanga cya STEMpower kiri muri Kibogora Polytechnic, abo mu Majyepfo bakoreye mu kiri muri Gitwe Adventist College n’abo mu Majyaruguru bakoreye mu kiri muri Ines-Ruhengeri.

Mbere y’uko irushanwa ritangira habanje guhugurwa abarimu na bo bahuguye abanyeshuri bagera kuri 457 biga STEM mu bigo byo muri za ntara eshatu kugira ngo babashe kwitegura neza iryo rushanwa bahanga imishinga.

Muri abo banyeshuri hatoranyijwemo abagera kuri 50 bagombaga kwitabira irushanwa noneho bahurira hamwe ku rwego rw’Igihugu. Bari bafite imishinga 21 yahatanye iza gutoranywamo irindwi myiza yegukana ibihembo.

Abanyeshuri bahatanye berekana imishinga ifite udushya bakoze mu bijyanye n’koranabuhanga nka za robots, ibijyanye na coding, kubaka imikino yo kuri internet,ibijyanye n’ibinyabuzima n’ubutabire n’ibindi.

Abatsinze bahembwe mudasobwa ndetse abandi imishinga yabo itsindira gukomeza kunozwa no gufashwa kuyishyira mu bikorwa.

Umuyobozi wa STEMpower Rwanda, Serukiza Espoir, yashimye abafanyabikorwa muri iryo rushanwa, avuga ko rizazamura urubyiruko rwifitemo imishinga myiza isubiza ibibazo byugarije umuryango mugari ariko rwazitirwaga n’amikoro make.

Yagize ati “Muri STEMpower twizera ko buri mwana aba ari umuhanga muri siyansi tutitaye ku buzima yanyuzemo. Binyuze mu kumwongerera imbaraga uwo mwana ashobora guhindura Isi. Twizeye tudashidikanya ko imishinga aba bana batweretse nimara gufashwa izakemura bimwe mu bibazo bikomeye Isi ifite uyu munsi.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe Inozabubanyi muri Ambasade ya Amerika mu Rwanda,Marissa J.Polnerow yasabye abo banyeshuri kutiga bagamije kwiyungura ubumenyi gusa, ko ahubwo bagomba kubukoresha bahanga imishinga ishoboka.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ikoranabuhanga mu Rugaga rw’Abikorera, Ntare Alex yavuze ko abarimu bahaye ubumenyi abo banyeshuri ari ab’agaciro gakomeye ariko ashimangira ko ibyo nta cyo byari kuba bivuze iyo abo banyeshuri batabigira ibyabo ngo bavome ubumenyi bwabyaye imishinga ikomeye berekanye.

Nyiramahoro Thindal wiga muri Gitwe Adventist College uri mu bafite umushinga wahembwe yavuze ko irushanwa ryababereye umwanya mwiza wo kwaguka, agashimira inzego zose zabigizemo uruhare.

STEMpower Rwanda ifite ibyumba bya siyansi n’ikoranabuhanga 10 hirya no hino mu gihugu, birimo ibikoresho by’ikoranabuhanga nka mudasobwa bifasha urubyiruko kubasha gushyira mu ngiro ubumenyi bahererwa mu ishuri.

Ni mu gihe muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara STEMpower ihafite ibyumba nk’ibyo bigera ku 135 mu bihugu nka Ethiopia, Sudani y’Epfo, Kenya, Lesotho, u Burundi, Burkina Faso, Mali n’ahandi.

Irushanwa rya National Science and Engineering Fair in Rwanda biteganyijwe ko mu myaka iri imbere rizakomeza kwaguka rikitabirwa n’abiga STEM mu ntara zose z’Igihugu.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here