Abadepite batangiye gusuzuma umushinga w’itegeko rizatuma ab’imyaka 15 bisanzura mu kuboneza urubyaro

0
5

Abadepite batangiye gusuzuma umushinga w’itegeko rizatuma ab’imyaka 15 bisanzura mu kuboneza urubyaro

Abadepite bagize Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite yatangiye gusuzuma umushinga w’itegeko urimo ingingo yemerera abana bafite kuva ku myaka 15 kuzamura guhabwa serivisi zo kuboneza urubyaro bidasabwe ko baherekezwa n’ababyeyi babo.

Umushinga w’itegeko watangiye gusuzumwa kuri uyu wa 17 Gashyantare 2025 wemerejwe ishingiro ku wa 5 Ugushyingo 2024.

Uyu mushinga w’itegeko urimo ingingo iteganya ko umuntu ufite imyaka kuva kuri 15 kuzamura ashobora kwifatira icyemezo cyo guhabwa amakuru na serivisi z’ubuzima bw’imyororokere. Mu bisobanuro hagaragaza ko “imyaka y’ubukure” muri iri tegeko bivuga imyaka 15 y’amavuko kuzamura.

Imibare ya Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango igaragaza ko abangavu 22.454 basambanyijwe bakanaterwa inda mu mwaka wa 2024, bigaragaza ko ari ikibazo gikomereye umuryango kigomba guhagurukirwa.

Ni mu gihe mu 2020 abangavu 19.701 batewe inda, mu 2021 bariyongera bagera kuri 23.111, na ho mu 2022 bagera kuri 24.472 mu gihe mu 2023 bagabanyutseho gato bagera kuri 22.055.

Inzego z’ubuvuzi zemeza ko uburyo bwo gukumira iki kibazo bwakoreshejwe burimo kwifata n’agakingirizo busa n’ubutaratanze umusaruro, bityo hakwiye kwitabaza gufasha abana kuboneza urubyaro.

Ubushakashatsi bwa 6 ku buzima n’imibereho y’abaturage bugaragaza ko hari abagore bafite imyaka 15-19 basanze barakuyemo inda, abatwite n’ababyaye bafite abana bitaho.

Umubare munini w’aba bana ni abo mu byaro, mu gihe biganjemo abize amashuri abanza gusa, hamwe n’ayisumbuye.

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko abana 4.5% b’abakobwa bakoze imibonano mpuzabitsina batarageza ku myaka 15, mu gihe abahungu bo ari 10.1% baba barakoze imibonano mpuzabitsina batarageza ku myaka 15. Muri aba harimo abari bafite abana mbere yo kugeza ku myaka 15 y’amavuko.

Muri uyu mushinga w’itegeko kandi harimo ingingo ivuga ku gutwitira undi bishobora kwemererwa umuntu ufite imyaka iri hagati ya 21 na 50, ariko yujuje ibisabwa.

Mu gihe ryatorwa uko ryanditse, iyi serivisi yaba igenewe abashakanye babuze urubyaro gusa.

Abantu bahawe serivisi yo gutwitirwa bwa mbere mu Rwanda byatwaye miliyoni 3.5 Frw, ariko ngo mu gihe bizaba bimaze gushyirwa muri serivisi zikorana n’ubwishingizi bizarushaho guhenduka.

Amategeko ategeka ko nyina w’umwana wavutse hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga “ni uwanditse mu masezerano yerekeranye no kororoka hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga.”

Uburyo bwo gutwitira undi bwatangijwe mu 1986 ubwo havukaga umwana wa mbere hakoreshejwe ubwo buryo. Bwahise butangira kwamamara mu bihugu cyane cyane ibyateye imbere aho nko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku mwaka havuka abana bagera kuri 750 hakoreshejwe ubwo buryo.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here