Arakekwaho kwica umurwaza we amuteye icyuma.

0
16

Umugabo witwa Uwimana Damascène wari ufite imyaka 42 yishwe atewe icyuma n’umuvandimwe we witwa Habumugisha Jean Marie Vinney wari umaze iminsi avurizwa mu ivuriro ry’umuvuzi gakondo.

Byabereye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Bumbogo mu Kagari ka Ngara.

Ni amakuru yamenyekanye ubwo Sitasiyo ya Polisi ya Bumbogo yakiraga uwitwa Hakuzimana Jacques wari umwe mu bari barwaje Habumugisha avuga yishe uwo bari bafatanyije kumurwaza.

Bose uko ari batatu bari abavandimwe; bivuze ko bari abarwaza babiri barwaje umuvandimwe wabo wari ufite ikibazo cyo mu mutwe.

Bivugwa ko uyu murwayi yari yarivuje mu mavuriro asanzwe ariko biranga, ku wa 7 Gashyantare 2025 bamujya ku ivuriro rya gakondo ry’uwitwa Hubumugisha Pierre uzwi ku izina rya Putin, baturutse mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Juru.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars, yabwiye IGIHE ko uwari urwaye yateye icyuma uwari umurwaje munsi y’ugutwi no mu gatuza ahagana ku mutima ahita yitaba Imana.

Ati “Polisi ku bufatanye n’izindi nzego nk’Urwego rw’Ubugenzacyaha, twahise tugera ahabereye icyaha dusanga Uwimana Damascène yapfuye kuko yari yamaze guterwa icyuma.”

CIP yavuze ko uwakoze iryo bara yari amaze igihe avuzwa uburwayi bwo mu mutwe mu mavuriro asanzwe ariko byaranze ku buryo urupfu rwa nyakwigendera rwafashwe nk’impanuka yakomotse ku muntu ufite ikibazo.

Habumugisha yahise ajyanwa mu bitaro by’abafite ibibazo byo mu mutwe bya CARAES i Ndera, mu gihe umurambo wa nyakwigendera wo wahise ujyanwa ku Bitaro bya Kacyiru.

CIP Gahonzire yihanganshije umuryango wa nyakwigendera, yongeraho ko nubwo Turatsinze yari afite ibyangombwa byo kuvura, ariko agomba gukurikiranwa ku kuba yaracumbikiraga abarwayi kandi byo atari abyemerewe.

Ni mu gihe ubuyobozi bw’Umurenge wa Bumbogo bwo bwavuze ko iryo vuriro ryabaye rihagaritswe by’agateganyo mu gihe nyiraryo agikurikiranyweho gukora ibirenze ibyo yaherewe uruhushya.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here