Umwarimu arashinjwa kwica umunyeshuri w’imyaka umunani amuteye icyuma.

0
19

Polisi ya Koreya y’Epfo yatangaje ko umwarimu akekwaho gutera icyuma umukobwa w’umunyeshuri wari ufite imyaka umunani bikamuviramo kwitaba Imana.

Nk’uko polisi yabitangaje, uyu mwarimu w’umugore uri mu kigero cy’imyaka 40, yateye icyuma umunyeshuri w’imyaka umunani wo mu mashuri abanza mu kigo giherereye mu Mujyi wa Daejeon.

Ku wa Mbere w’iki cyumweru ni bwo basanze uyu munyeshuri afite ibikomere byamugize intere ku igorofa rya kabiri ry’inyubako y’ishuri ndetse n’uyu mwarimu wamuteye icyuma yari iruhande rwe, na we yakomeretse.

Uyu munyeshuri yahise ajyanwa kwa muganga, icyakora kubera amahirwe macye yahise yitaba Imana akigerayo.

Ni mu gihe umwarimu na we yahise ajyanwa kuvurwa ibikomere yari afite bikekwa ko ari we wikomerekeje nk’uko polisi yabitangaje.

Perezida w’agateganyo wa Koreya y’Epfo, Choi Sang-mok, yategetse ko hakorwa iperereza kuri iki kibazo anasaba abayobozi “gushyira mu bikorwa ingamba zikenewe kugira ngo ibintu nk’ibi bitazongera ukundi”.

Ibiro by’uburezi bya Daejeon byavuze ko uyu mwarimu yari yasabye ikiruhuko cy’amezi atandatu avuga ko afite ikibazo cy’agahinda gakabije ariko agaruka ku ishuri nyuma y’iminsi 20, bimaze kwemezwa n’umuganga ko yasubira mu kazi.

Banatangaje kandi ko mbere yo gutera icyuma uwo munyeshuri, uyu mwarimu yari yerekanye imyitwarire y’urugomo, harimo no kwibasira undi mwarimu mugenzi we.

Polisi yavuze kandi ko yatangiye iperereza ryimbitse kandi ko uyu mwarimu namara gukira azahatwa ibibazo ku byo yakoze.

Yasezeranyijwe ko azabiryozwa.

Ku ruhande rw’abaturiye iri shuri baje gushyira indabo imbere y’iri shuri ryafunzwe kuwa Kabiri, mu rwego rwo kwifatanya n’umuryango w’uyu mwana wapfuye.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here