Buri ntara hagiye kubakwa ikigo cy’ubutore.

0
8

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yavuze ko Leta yihaye intego zo kubaka ikigo cy’ubutore muri buri Ntara mu gufasha urubyiruko kuhigira umuco nyarwanda.

Byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Gashyantare 2025, ubwo yaganiraga n’urubyiruko rusaga 1000 rwo mu Ntara y’Iburasirazuba mu biganiro byahawe insanganyamatsiko igira iti “Rubyiruko menya amateka yawe.’’

Ni ibiganiro MINUBUMWE iri gukora hirya no hino mu gihugu mu gufasha urubyiruko kumenya amateka hanitegurwa kwinjira mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Minisitiri wa MINUBUMWE, Dr. Bizimana Jean Damascène, yavuze ko muri gahunda ya NST2 Leta yihaye intego zo kubaka ikigo cy’ubutore muri buri ntara kugira ngo gifashe urubyiruko gusobanukirwa n’amateka y’igihugu n’umuco nyarwanda.

Yagize ati “Ubu turi gukora ku buryo muri buri ntara byibura muri iyi gahunda y’imyaka itanu y’iterambere, NST2, izarangira buri ntara ifite ikigo cy’ubutore. Bivuze ko muri buri kigo cy’ubutore kizubakwa muri buri ntara hazabaho kwigisha, guhugura, gukora ubukangurambaga hanashingiwe ku mwihariko dusanga muri buri ntara.”

Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ko kandi hatazabaho kwigisha amateka gusa ahubwo hazajya hanigishirizwamo ibikorwa by’iterambere, ubukungu, imibereho myiza bikanyuzwa aho hose.

Yavuze ko ari ingenzi cyane kumenyekanisha umuco nyarwanda kugira ngo abato bagire indangagaciro zifite ireme mu buzima bwa buri munsi.

Kugeza ubu u Rwanda rusanganywe ikigo cy’ubutore kimwe cya Nkumba ari nacyo cyatorezwagamo abo mu ngeri zitandukanye barimo urubyiruko, abo mu bigo bya Leta n’abandi bose bajyaga gutozwa.

IVOMO:WWW.IGIHE.COM

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here