Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko guhera mu 2017 kugera mu 2024, mu Rwanda hari hamaze kubakwa amashuri 3.392 avuye kuri 764 yubatse mu buryo bworohereza abana bafite ubumuga kwiga neza batabangamiwe.
Ibi byatangarijwe mu nama yiga ku burezi budaheza [Education Inclusion Symposium], yabaye kuri uyu wa 6 Gashyantare 2025.
Yahuriyemo abayobozi mu nzego zitandukanye bafasha abana bafite ubumuga guhangana n’ibibazo bahura na byo.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Uburezi muri UNICEF, Charles Avelino, yatangaje ko nubwo hari intambwe imaze guterwa mu Rwanda mu kurengera abana bafite ubumuga mu mashuri abanza n’ayisumbuye, hakiri byinshi bitarabonerwa umuti.
Ati “Mu Rwanda umwana wese agomba kujya ku ishuri ariko nyine abana bose ntabwo babayeho mu buzima bumwe ndetse ahanini abana b’abakobwa yewe tutibagiwe n’abahungu bafite ubumuga, usanga bagorwa no kwiga cyane cyane mu duce tw’icyaro aho usanga kubona ibikoresho bibafasha kwiga bijyanye n’ubumuga bafite bigoye. Rimwe na rimwe uretse kuba nta bushobozi baba bafite, unasanga ababyeyi babo badasobanukiwe ubumuga umwana wabo afite ku buryo bamenya ibikoresho akeneye.”
Charles yakomeje avuga ko bari gukora uko bashoboye kugira ngo abana bafite ubumuga babashe kubona ibikoresho bijyanye n’ubumuga bafite ndetse n’ibyo ibigo bikeneye nk’intebe zakorewe abafite ubumuga.
Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi bw’Ibanze, REB, Dr. Flora Mutezigaju, yavuze ko ubu mu Rwanda buri shuri rifite umwarimu umwe w’inzobere mu kwigisha abana bafite ubumuga ndetse n’abandi bahura n’izindi mbogamizi mu myigire.
Inzego z’uburezi zivuga ko kugeza mu 2024, abarimu 49% bahawe amahugurwa mu kwita ku bana bafite ubumuga naho 240 bahawe amasomo yihariye azajya abafasha kwita kuri abo bana.
Muri uwo mwaka kandi hatanzwe inkoni 100 zifashishwa n’abafite ubumuga bwo kutabona, hanatangwa ibikoresho 180 bifasha abafite ubumuga bwo kutumva no kutabona ndetse hanashyirwaho uburyo 60 bushya bwifashishwa mu kwigisha abanyeshuri bafite ubumuga butandukanye.
Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yavuze ko u Rwanda rwimakaje umuco wo gutanga amahirwe angana kuri buri wese ndetse ko bazakomeza gukora ibishoboka byose abana bose bagahabwa uburezi bufite ireme.
Ati “Uburezi budaheza ntabwo ari amahitamo ahubwo ni ingenzi.”
Yahamije ko u Rwanda ruharanira kuba ahantu buri mwana yiga, akagira intego ndetse agahabwa amahirwe yo kwerekana icyo ashoboye hatagendewe ku buryo agaragara.
Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cya ED TECH Hub, bwagaragaje ko abana miliyoni 240 ku Isi bafite ubumuga, 42% byabo byabo batakandagiye ku ishuri abandi bakaba baracikirije amasomo.