Abanyeshuri babiri b’abakobwa b’imyaka 20 na 19 y’amavuko baravugwaho kugerageza kuroga bagenzi babo bakoresheje umuti wica imbeba.

0
39

Biga ku ishuri rya GS Mutongo riherereye mu Kagari ka Tara mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi.

Byabaye ku wa Gatanu tariki ya 24 Mutarama 2025 ubwo abanyeshuri bagenzi babo bajyaga kurya saa saba z’amanywa, bakumva umuti w’imbeba unuka mu biryo.

Uwo munyeshuri w’imyaka 20 yemeye ko yashyizemo uwo muti mu isafuriya y’imboga abipanganye na mugenzi we, avuga ko yashakaga kubaroga kubera ko bajya bamubwira amagambo asesereza.

Abo banyeshuri bashyikirijwe RIB kugira ngo ikurikirane icyo kibazo.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here