Byasaba iki ngo ukoresha ubwishingizi bwa Mutuelle yivurize mu mavuriro yigenga?

0
11

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro, yasobanuye ko gukorana n’amavuriro yigenga ku bwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé) bikiri ingorabahizi kubera ibiciro biri hejuru, ariko hari inyigo ziri gukorwa kugira ngo harebwe uko byakemurwa.

Yabigarutseho kuri uyu wa 22 Mutarama 2025, mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, ubwo yagiranaga ibiganiro n’Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore ku bibazo byagaragajwe na raporo y’Urwego rw’Umuvunyi y’umwaka wa 2023/2024.

Rugemanshuro yavuze ko uburyo bwo gucunga ibigega by’ubwishingizi bugamije kuvura abantu benshi mu buryo buhendutse.

Kubera iyo mpamvu, ngo serivisi za Mutuelle de Santé zishyirwa cyane ku mavuriro ya Leta kuko ibiciro biba biri hasi ugereranyije n’amavuriro yigenga.

Ati “Nubwo byifuzwa ko abanyamuryango bajya babasha kwivuriza mu mavuriro yigenga, ibiciro byaho biracyari hejuru. Hari inyigo zigamije kureba niba bishoboka kongera amafaranga y’umusanzu abanyamuryango batanga, ku buryo ushoboye gutanga andi yisumbuyeho yakwemererwa gukoresha serivisi z’amavuriro yigenga.”

Rugemanshuro yashimangiye ko intego nyamukuru ya Mutuelle de Santé ari ugutanga serivisi nziza kandi zicunzwe neza ku buryo umutungo w’ikigega ukoreshwa neza.

Umuyobozi Ushinzwe Ibigenerwa Abanyamuryango muri RSSB, Dr. Regis Hitimana, yagaragaje ko hari gahunda zigamije gufasha abanyamuryango bifuza serivisi zitarimo izisanzwe zitangirwa kuri Mutuelle de Santé.

Yagize ati “Nubwo iki kigega kitaragira ubushobozi bwo kwishyura ibiciro by’amavuriro yigenga byose, hari intambwe zimwe zatewe, nko kongera amavuriro yigenga yemera gukorana na Mutuelle ku giciro gito, ndetse no kwinjizamo indwara zikenera ubuvuzi bwihariye nka kanseri no gusimbuza ingingo ndetse n’izindi.”

Yagaragaje ko hari abifuza gusimbuka ibigo nderabuzima bagahita bajya ku bitaro bikuru cyangwa abashaka kuvurwa n’abaganga b’inzobere mu mavuriro yigenga bakoresha Mutuelle de Santé kubera kumva bashaka serivisi zisumbuyeho, kandi nyamara ibyo bakeneye banabibona ku bigo nderabuzima.

Mu rwego rwo kugabanya umurongo muremure ukigaragara ku mavuriro ya leta kubera ko abenshi bakoresha Mutuelle de Santé, hari ibisubizo bishya bizatangazwa, bigamije korohereza abanyamuryango kubona serivisi bifuza harimo no gukorana n’amavuriro amwe n’amwe yigenga.

www.igihe.com

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here