Burya bambaye ubusa no mu mutwe – Perezida Kagame avuga ku rubyiruko rwiyambika ubusa
Perezida Paul Kagame yanenze urubyiruko rurangwa n’ingeso mbi zirimo kunywa ibiyobyabwenge n’ibindi bisindisha ndetse n’abajya bagaragara bambaye imyambaro imeze nk’ibagaragaza ko bambaye ubusa.
Yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki 19 Mutarama 2025, ubwo yagezaga impanuro ku bitabiriye amasengesho ngarukamwaka yo gushima Imana no gusengera Igihugu.
Perezida Kagame yavuze ko ababyeyi, abayobozi mu nzego za leta n’amadini bakwiye kuzuza inshingano zabo zo kurinda umuryango Nyarwanda, ibibi aho biva bikagera.
Ati “Dushatse rero kugira ngo twuzuze inshingano zacu, ari abatuyobora mu bintu by’amadini, inyigisho zishingira kuri ibyo ngibyo, dukwiriye kwibuka kubikoresha uko bishobotse kugira ngo tugabanye ibihungabanya umuryango Nyarwanda.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko umuryango ukwiriye kuba utekanye, uzira intonganya za hato na hato no kutavuga rumwe hagati y’abashakanye.
Ati “Iyo ubona umubare w’abana bashakanye ejo bundi b’imyaka umwe 29, undi 25 bashakanye n’uwa 30 aba akiri muto, ibyo bashakaniye ntabwo ari intambara, ntabwo ari ukurwana hagati yabo buri munsi. Bashakanye ngo bagire umuryango, umuryango utuze, amahoro ndetse umere neza.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko ikindi kintu kibabaje muri iki gihe ari abana usanga bagaragara ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi bambaye ubusa.
Ati “Abandi rero, abana bato ku mihanda, njya mbibona, nkurikira ibintu no ku mbuga nkoranyambaga. Intambara zirirwa ziriho. Abana bato bambara ubusa, bakajya ku muhanda bakambara ubusa.”
Yakomeje agira ati “Uwambara ubusa se ararata iki twese tudafite? Nta dini ribaho ryo kwambara ubusa, nta muryango ubaho wo kwambara ubusa. Ariko burya kwambara ubusa, ntabwo ari bwa busa, burya bambaye ubusa no mu mutwe, ni ubusa buri mu mutwe ni cyo kibazo, ni ho bishingira.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko umuryango Nyarwanda udashobora kwemera ko iyo mico mibi yoreka abakiri bato.
Ati “Mbwira rero ukuntu wakwemerera umuryango Nyarwanda kubaho gutyo, ukibwira ko nubwo twicaye hano nk’abayobozi mu nzego zitandukanye, inshingano tuzaba twuzuza ni izihe? Tuzibaze, ni izihe? Ni izambika ubusa? Abanyarwanda, ni uku abana tubarera. Hari abana, hari abakuru, ni uko turerwa? Ni uko turera?”
Perezida Kagame yaburiye kandi ababaswe n’ibiyobyabwenge n’indi mico mibi ibangamiye umuryango Nyarwanda.
Ati “Ba bandi rero navuze b’ibiyobyabwenge, ugasanga ni abantu bakuru, ni mu muryango. Bya biyobyabwenge ni byo bivamo ingaruka zindi z’imiryango guhora irwana buri munsi.”
Yakomeje agira ati “Wanakwicaza n’abantu ukababaza ngo murapfa iki? Hakazamo bya bindi, buri yumva ko ari we uri mu kuri. Nta we ushobora korohera undi ngo babiganire, babikemure, ineza ushaka ni yo n’undi ashaka.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko buri Munyarwanda wese akwiye kugira uruhare mu guhashya iyi migirire mibi mu muryango Nyarwanda.
Ati “Uruhare tugira, twebwe nk’abayobozi haba mu madini, baba muri Leta, ni uruhe ruhare tugira rwo kugabanya ibyo bintu muri twe, mu miryango, hanze?”
Yakomeje agira ati “Turebe hirya tubyihorere tuvuge ngo bibe uko bishatse? Twaba tumaze iki se? Twaba twebwe inshingano zacu ari izihe?”
Aya masengesho ngarukamwaka azwi nka National Prayer Breakfast yateguwe n’Umuryango Rwanda Leaders Fellowship.
IVOMO:WWW.RBA.CO.RW