Inama y’Abaminisitiri yashyizeho abayobozi mu nzego z’uburezi n’ubuzima.

0
43

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Mutarama 2025, yateraniye muri Village Urugwiro.

Imwe mu myanzuro yemejwe harimo abayobozi bashya bashyizwe mu myanya mu nzego z’uburezi  aho Dr Edward Kadozi yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Igihugu ishinzwe Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC), Dr Flora Mutezigaju yagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushizwe Uburezi bw’Ibanze (REB).

Hashyizweho kandi Umuyobozi Mukuru wungirije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri Carlene Seconde Umutoni (NESA) n’Abahuzabikorwa b’Uburezi mu Ntara n’Umujyi wa Kigali.

Mu rwego rw’Ubuzima, Dr Edgar Kalimba yagizwe Deputy Chief Executive Officer, Medical Servises ku bitaro byitiriwe Umwami Faisal hanashyirwaho abagize Inama  y’Ubuyobozi b’ibyo bitaro.

Si mu burezi n’ubuzima gusa hashyizwe abayobozi bashya, hari n’izindi nzego zirimo abahagarariye Ibihugu n’Imiryango Mpuzamahanga, Abayobozi mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda n’ahandi.

IVOMO:WWW.IMVAHO NSHYA.COM

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here