Abaganga bo mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) bakoze igikorwa kidasanzwe cyo kongerera amaraso umwana uri mu nda ya nyina, igikorwa kigenda neza, ibintu byari bibayeho bwa mbere mu Rwanda.
Iki gikorwa kizwi nka ‘Intra-uterine fetal transfusion: IUFT’ gikorerwa umwana ukiri mu nda ya nyina hagamijwe guhangana n’ikibazo cya ‘anemia’ kiba cyatewe n’uko uwo mwana adafite amaraso ahagije, insoro zitukura zabaye nke.
Iki kibazo iyo kidakosowe bituma umwana apfira mu nda. Ni ikibazo gituma kandi inda ishobora kuvamo mu mezi ya mbere umubyeyi agitwite.
Umuganga w’inzobere mu kuvura ababyeyi batwite muri CHUK, Nshimiyumuremyi Emmanuel, uri mu itsinda ryafashije uwo mubyeyi, yabwiye IGIHE ko kugira amaraso make k’uwo mwana wari mu nda ya nyina byatewe no kudahuza na nyina amaraso aho umubyeyi yari afite amaraso yo mu bwoko bwa O- mu gihe umwana yari afite amaraso afite ‘Rhesus positif’.
Ati “Iyo bimeze uko bituma abasirikare b’umubiri w’umubyeyi bivumbura, yazongera gutwita umwana ufite ubwoko bw’amaraso atandukanye n’aye bikaba ibibazo. Icyo gihe umubiri urema abasirikare bajya kwangiriza amaraso y’umwana atwite, bakajya mu ngobyi ye, bakangiriza ayo maraso y’umwana, akagira amaraso make ibizwi nka ‘anemia.”
Uyu mubyeyi wari utwite inda y’amezi arindwi yagiye ku kigo nderabuzima ari kuva, bamwohereza mu bitaro by’akarere basanga ingobyi yegereye inkondo y’umura, bituma yoherezwa muri CHUK ngo hakosorwe icyo kibazo.
Dr Nshimiyumuremyi ati “Ageze hano turamupima dukoresheje ‘échographie’ dusanga umwana afite ibimenyetso by’amaraso make. Twapimye ubwoko bw’amaraso ya nyina dusanga ni ‘O-’ tubona ko n’umubiri waremye abasirikare bo kurwanya amaraso y’umwana.”
Ubusanzwe umubyeyi wese usanganywe icyo kibazo, iyo amaze kubyara aho abyariye bamuha imiti kugira ngo niyongera gutwita umwana badahuje ‘Rhesus’ umubiri utazakora ba basirikare bo kurwanya amaraso y’umwana.
Icyakora umubyeyi wafashirijwe muri CHUK byagaragaye ko nta miti yahawe, bishoboke ko aho yabyariye batibutse kumupima ngo bamuhe iyo miti hirindwa ko yazahura n’ibibazo mu gihe yaba yongeye gutwita.
Kubera ko mu Rwanda ari bwo bwa mbere byari bibaye, ariko bikaba amahire ko hari amasomo ajyanye n’icyo kibazo bahawe, biyemeje kongerera umwana amaraso, ariko bamuha ahuye n’aya nyina, ibyafashije abaririkare bo mu mubiri wa nyina kutongera guhangana n’ay’uwo mwana.
Ati “Byarakunze umwana ameze neza, twamupimye dusanga ameze neza. Icyakora kuko byabaye hakiri kare umwana akiri muto, tuzagenda tumukurikirana, tumuha amaraso kugeza igihe cyo kuvuka dufashe nyina kumubyara.”
“Iyo umwana adakurikiranywe arapfa kuko umuntu wese atabaho adafite amaraso. Gutanga amaraso mu nda ni ibintu bitari bisanzwe mu Rwanda no mu Karere.”
Kugira ngo bikunde hafashwe inshinge zabugenewe zoherezwa muri nyababyeyi zikomeza mu mitsi y’umwana, ubundi ahabwa amaraso.
Abajijwe niba amaraso uwo mwana yahawe atagira atamugiraho ingaruka, uyu muganga yavuze ko amaraso bamuhaye ari aya O- amwe ahabwa buri muntu wese (universal donor) ntamugireho ikibazo.
Dr Nshimiyumuremyi yasabye ababyeyi kwisuzumisha inda kare kandi bakanipimisha ubwoko bw’amaraso n’ubw’umwana (amaze kubyara) noneho basanga badahuje, umubyeyi agakurikiranwa bagakurikiranwa kare bagafashwa.
Yasabye kandi abaganga bo ku bigo nderabuzima kwihutira kohereza ababyeyi bafite ‘Rhsesus negatif’ kugira ngo harebwe niba abo basirikare b’umubiri bateza ibibazo batararemwe, hasangwa byaranabaye umuntu akavurwa hakiri kare.
IVOMO:www.igihe.com