Abiga ubuforomo n’ububyaza mu Rwanda bagiye kujya barangiza bafite n’uruhushya rubemerera gukora umwuga.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abiga ubuforomo n’ububyaza mu Rwanda bashobora kuzajya barangiza amashuri ya Kaminuza bafite n’uruhushya rubemerera gukora uwo mwuga rutangwa n’Inama Nkuru y’Abaforomo n’Ababyaza mu Rwanda.
Yabigarutseho ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena, abagezaho uko urwego rw’ubuzima mu Rwanda ruhagaze mbere y’uko berekeza mu baturage gusuzuma no kugenzura imikorere y’amavuriro y’ibanze, azwi nka ’Poste de Sante.’
Ubusanzwe bisaba ko umunyeshuri urangije kwiga Kaminuza kugira ngo yemererwe kujya mu mwuga w’ubuvuzi, asabwa guhabwa uruhushya rubimwemerera rutangwa n’Inama Nkuru y’abaforomo n’abababyaza mu Rwanda.
Icyo cyemezo agihabwa nyuma yo gutsinda ikizamini gitangwa n’urugaga kugira ngo yemererwe gukora byemewe n’amategeko mu Rwanda.
Abasenateri babajije Minisitiri Dr. Sabin Nsanzimana niba nta cyakorwa kugira ngo abanyeshuri barangiza amasomo mu Rwanda bajya bafashwakubona uruhushya rwo kwinjira mu mwuga.
Minisitiri Dr. Nsanzimana yabwiye Abasenateri ko hari ibibazo bitandukanye bishobora gutuma umuntu avuga ko yize ariko akaba atarabona akazi birimo gutsindwa ibizamini bitangwa n’urugaga rw’abanyamwuga cyangwa ababeshya ko bize kandi bitarabayeho nk’uko bikunze kugaragara.
Yavuze ko hari gukorwa ibishoboka byose ngo abiga uwo mwuga mu Rwanda barangize amasomo yabo bashobora guhita bajya mu kazi aho gutegereza ikizamini cy’Urugaga.
Ati “Abize mu Rwanda, ubundi umuntu ntiyakagombye kuva muri Kaminuza arangije ubuforomo cyangwa ububyaza adafite dipolome n’ibyangombwa byose kuko n’urwo rugaga rushobora kumukoresha ikizami ari no kuri Kaminuza.”
Yemeje ko byatangiye kuganirwaho no gukorwa ku mashuri amwe n’amwe kandi ko bifuza ko byakorwa ku mashuri yose kugira ngo umunyeshuri atazajya ategereza igihe kinini kandi yakabaye ajya mu kazi.
Ati “Icyo nacyo twaragitangiye, twifuza ko byagera ku mashuri yose kugira ngo [umuntu] ntave ku ishuri ngo amare amezi atandatu ategereje ikizamini cyo kwinjira mu rugaga rw’abaforomo. Dushaka ko bizajya bikorerwa ku mashuri aho bishoka umunyeshuri agasohoka afite dipolome n’icyemezo kimwemerera gukora nk’umuforomo cyangwa umubyaza ariko ibyo bizakora ku biga mu Rwanda.”
Dr. Nsanzimana kandi yagaragaje ko hari ikibazo gikomeye cy’umubare munini w’abantu bagaragaza ko bize hanze ariko byasuzumwa bikagaragara ko ari ikinyoma.
Ati “Urwo rutonde turarufite dufatanyije na HEC n’inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka. Abo barahari kandi ntabwo ari bake. Ni umubare munini.”
Yongeyeho ati “Iyo ugiye ku mupaka uduhuza n’igihugu kimwe kinini duturanye, usanga ari ho iyo mibare iri hejuru. Uzabibona nka Rusizi, Nyamasheke na Karongi. Barahari benshi bazitumaga (dipolome) cyangwa agasimbukirayo ku wa Gatandatu yari afite A2 agahita aba A1. Hari n’izo dufite z’abadogiteri, umuntu yari umuforomo ukumva yabaye umudogiteri mu mezi akurikiye. Rero ni ukubisuzuma cyane kuri abo bagiye bava mu mahanga.”
Yerekanye ko habayeho ubushishozi bukomeye bugamije kugenzura impamyabumenyi z’abagaragaza ko bize mu mahanga mu rwego rwo gutahura amwe mu manyanga bakora.
Yavuze ko hari nubwo bahitamo gukoresha imbuga nkoranyambaga bashaka kugaragaza ko barenganyijwe kandi babeshya.
Yashimangiye ariko kandi ko basabye inama nkuru z’abanyamwuga bose ko zatangira gutekereza uburyo ibizamini byajya bitangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga kugira ngo abarangije bose bashobora kubikora bibinjize mu mwuga.
IVOMO:www.igihe.com