MININFRA irasabwa kwishyura byihuse ibirarane bidasaba ingengo y’imari nini

0
13

Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore, basabye ko abagomba guhabwa ingurane y’amafaranga make byakorwa hatagombye kuyategereza igihe kirekire.

Abadepite babigarutseho mu biganiro bagiranye na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) n’ibigo biyishamikiyeho mu Nteko Ishinga Amategeko, ubwo bavugaga kuri raporo y’Ibikorwa by’Urwego rw’Umuvunyi by’umwaka wa 2023-2024, na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2024-2025.

Impamvu Abadepite basabye ko ibirarane by’amafaranga atari menshi byahita byishyurwa, bashingiye ku kibazo cy’amafaranga angana n’ibihumbi 722Frw amaze imyaka 15 atarahabwa abaturage umunani bo mu Karere ka Rusizi, bishyuza ikigo cyabakoresheje mu ikorwa ry’umuhanda mu 2010.

Depite Muyango Mukayiranga Sylivie, agaragaza iki kibazo yavuze ko raporo y’Urwego rw’Umuvunyi bagejejejweho igaragaza ko abo baturage, bubatse umuhanda mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Bweyeye na Matyazo-Mudasomwa, bamaze imyaka 15 bishyuza ibihumbi 722Frw.

Ati “Abaturage baberewemo umwenda w’ibihumbi 722 gusa, hashize imyaka 15 batarishyurwa kandi ayo mafaranga ni make cyane, bagomba kuyahabwa n’abandi bafite ikibazo kimwe na bo”.

Yabajije Minisiteri y’Ibikorwa Remezo niba koko ari ubushobozi bwabuze, ku buryo hashize icyo gihe cyose batarishyurwa.

Yagaragaje ko Kompanyi ECOBARIS yakoze umuhanda, amafaranga yayahaye Akarere ka Rusizi ariko akibaza impamvu abaturage batishyurwa.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Kabera Olivier, yabwiye Abadepite ko icyo kibazo agiye kugikurikirana, abo abaturage bakishyurwa vuba.

Yagize ati “Twe icyo turakigira umwihariko, rwiyemezamirimo arabishyura, natabishyura twebwe turabishyura. Iki kibazo ntabwo nari nkizi, ko kinamaze igihe kingana gutya, iyo kampani na yo igomba kugirwaho ingaruka, kuba bari bafite mu nshingano kwishyura ntibabikora mu yandi masoko na bo bibagiraho ingaruka.”

Kabera yavuze ko kwishyura aba baturage bitazarindira kugeza mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka, nk’uko biteganyijwe ku bindi birarane by’ingurane zitaratangwa.

Iby’iki kibazo cy’ingurane zitinda, Abadepite bakigarutse ku itariki 13 Mutarama 2025, baganira na MININFRA.

IVOMO:WWW.KIGALITODAY.COM

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here