Abana barakekwaho kwivugana nyirarume kubera isambu

0
52

Abaturage bo mu Karere ka Musanze mu Murenge, mu Murenge wa Gacaca bagaragaje ko bababajwe n’urupfu rw’uwitwa Munyankera Faustin w’imyaka 56 bikekwa ko yishwe n’abana yari abereye nyirarume.

Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye ku wa Mbere tariki ya 14 Mutarama 2025 nubwo yishwe mu joro ryo ku wa 13 Mutarama 2024.

Bagaragaza ko abo bana bikekwa ko bamwishe bamuteye ibyuma bari bafitanye amakimbirane ashingiye ku isambu nk’uko abaganiriye na TV1 babigaragaje.

Umwe yagize ati “Bakigera hano urabona ko we atuye kuri ruriya rugo, barakebutse bahita bamujomba urwuma bariruka. Tukihagera twasanze yagaramye aha, twiruka tujya gushaka ingombyi ariko tuhageze dusanga yashizemo umwuka.”

Undi ati “Ibaze kugira ngo urere umwana narangiza abe ari we ukwica akujijije isambu. Uru rupfu rwadutunguye pe, nonese urumva umuntu wari wiryamiye mu nzu ko yari azi ko byarangiye, aryamye n’umuryango we akabona bamuteye n’ibyuma, bakamusogota wowe urwo rupfu warwishimira?”

Umugore wa Nyakwigendera yavuze ko ubwo baterwaga bagerageje gutabaza ariko bikanga agasaba ko abagize uruhare mu rupfu rw’umugabo we bahanwa by’intangarugero.

Ati “Tugiye gushyirwayo ngo dusinzire, twumva bazanye ishoka ku rugi barakubita, ibirahure biramenagurika, tugatabaza ku matelefoni biranga. Yaje kubiyaka ariruka agira ngo ajye ku bayobozi ariko bamwicira mu muhanda.”

Yavuze ko amakimbirane bari bafitanye ashingiye ku isambu ndetse n’inzu asaba ko abishe umugabo we bahanishwa igifungo cya burundu.

Abaturage bavuga ko abakekwaho kwica nyirarume harimo n’uwari uvuye muri gereza mu minsi ya vuba.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, SSP Jean Bosco Mwiseneza, yavuze ko abantu batatu bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho uruhare muri urwo rupfu.

Ati “Hafashwe abakekwa kugira uruhare mu rupfu rwe batatu bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhoza bari mu maboko y’ubugenzacyaha RIB, hatangiye iperereza.”

Yakomeje asaba abaturage gutangira amakuru ku gihe mu gihe hari ibikorwa by’ibyaha biri gukorwa no kwirinda amakimbirane ashobora kuganisha ku rupfu mu miryango.

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano ryo muri 2018, ingingo ya 107 iteganya ko umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

IVOMO:IGIHE.COM

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here