Ishuri Rikuru ryigenga ry’Imiyoborere, [African School of Governance – ASG], ryahawe uburenganzira bwo gutangira gukorera ku butaka bw’u Rwanda, ndetse mu minsi ya vuba rirafungura imiryango.
Mu Ukwakira 2023 nibwo iri shuri ryafunguye amarembo i Kigali. Ni ishuri rizajya ritanga amasomo agamije guteza imbere imiyoborere myiza ku Mugabane wa Afurika.
Biteganyijwe ko umuhango wo kurifungura ku mugaragaro uzaba ku wa Kabiri tariki 14 Mutarama 2025.
Ryashibutse ku muryango African School of Governance Foundation washinzwe ku bitekerezo birimo ibya Perezida Paul Kagame, Hailemariam Desalegn wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia n’abandi bakuru b’ibihugu bya Afurika.
Iteka rya Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, ryemerera African School of Governance, gutangira gukora mu Rwanda, rikanayiha ubuzimagatozi. Rigaragaza kandi ko rizajya ritanga amasomo y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza.
Iri teka ryasohotse ku wa 07 Mutarama 2025, rigaragaza ko rigomba gutangira gukurikizwa ku munsi ryatangarijweho mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda.
Amosomo iri shuri rizajya ritanga ni ay’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’Imiyoborere arimo Master of Public Administration [MPA], Master of Public Administration in Natural Resource Governance [MPA-NRG] na Master of Public Administration in Human Development [MPA-HD].
Hazajya hatangwa kandi amahugurwa y’igihe gito ku bashaka gukarishya ubumenyi mu bijyanye n’imiyoborere.
Ryitezweho kuzatanga ubumenyi bugamije gufasha Afurika kwigobotora ibibazo bitandukanye bijyanye n’imiyoborere, hahugurwa urubyiruko rutandukanye kugira ngo rugire uruhare kuri ejo hazaza.
Prof Kingsley Moghalu wahoze ari Guverineri wa Banki Nkuru ya Nigeria ni we muyobozi mukuru w’iri shuri.
Prof. Anna Lucy Mdee usanzwe ari umwarimu muri Kaminuza ya Leeds mu Bwongereza, ni we muyobozi mukuru wungirije ushinzwe amasomo, Nkurunziza Mark nawe akaba umuyobozi ushinzwe ibikorwa n’imari.
Mu bagize inama y’ubutegetsi y’iri shuri harimo Donald Kaberuka wahoze ari Umuyobozi wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere [BAD], Francis Gatare uherutse kugirwa Umujyanama wihariye muri Perezidansi ya Repubulika n’abandi.
Iri shuri rifite icyicaro mu nyubako yahoze ikoreramo Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, ku Gishushu mu Karere ka Gasabo.