BNR igiye guhuza imiyoboro yose yo kwishyurana mu ikoranabuhanga.

0
10

Banki Nkuru y’Igihugu, BNR itangaza ko muri uyu mwaka imiyoboro yose yo kwishyurana mu ikoranabuhanga izahuzwa ndetse n’ibiciro hagati y’abahererekanya amafaranga binyuze mu ikoranabuhanga bikazagabanyuka. 

Abaturage hirya no hino mu gihugu bo bashima ko uburyo bwo kwishyurana no guhererekanya amafaranga hadakoreshejwe inoti n’ibiceri bizwi nka Cashless, bwatumye barushaho kubona imirimo.

Umubare w’abakoresha uburyo bwo kwishyurana no guhererekanya amafaranga hadakoreshejwe inoti n’ibiceri ari byo bizwi nka Cashless, ukomeje kwiyongera mu Rwanda nkuko byemezwa na BNR.

Abakora ubucuruzi butandukanye bemeza ko ubu buryo bumaze gushinga imizi kuko byorohereza abakiriya ndetse bikanihutisha ubucuruzi muri rusange.

Gahunda yo gushyira imbere ubukungu buzira inoti n’ibiceri “Cashless Economy” yanabaye kandi amahirwe yo guhanga imirimo mishya ku rubyiruko cyane cyane ku bacuruza serivisi za Mobile Money, bazwi nk’Aba-agents.

Ku rundi ruhande haracyarimo imbogamizi zishingiye ku biciro biri hejuru, bishyirwaho na sosiyete z’itumanaho zitanga serivise za Mobile Money. 

Abaharanira uburenganzira bw’abaguzi bagasobanura ko ibi biciro bikwiye kongera gutekerezwaho.

Abasesengura iby’ubukungu basobanura ko igiciro hagati y’abahererekanya amafaranga gikwiye gukomeza gucungirwa hafi kugira ngo ubu buryo bwa Cashless bukomeze kugera kuri bose mu Rwanda nkuko bisobanurwa na Teddy Kaberuka, impuguke mu bukungu.

Banki Nkuru y’Igihugu, BNR ivuga ko ikomeje gukorana n’inzego zitandukanye kugira ngo ubu buryo bwa Cashless bukomeze bworohere ababukoresha mu gihugu.

Guverineri wa BNR, John Rwangomba avuga ko hari na gahunda nshya barimo gutegura izafasha gukomeza korohereza abakoresha uburyo bwa Cashless.

Raporo iheruka ya FINSCOP 2024 yerekana ko abakoresha Mobile Money mu Rwanda, biyongereye bakagera kuri kuri miliyoni 6.9 mu 2024, bavuye kuri miliyoni 4.3 mu 2020.

Bivuze ko kugera mu 2024 Abanyarwanda bagera kuri 86% bakoreshaga Mobile Money, bakaba bariyongereye bavuye kuri 77% bariho mu 2020.

IVOMO:WWW.RBA.CO.RW

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here