Umwarimu ahanishwa igihano cyo kwirukanwa burundu ku kazi ryari?

0
75

Umwarimu ahanishwa igihano cyo kwirukanwa burundu ku kazi ryari

Ingingo ya 46: Kwirukanwa cyangwa
gukurwa ku mwanya
(1) Umwarimu warangije isuzumwa agomba
gukora ikizamini cy’Icyongereza
nk’ururimi rwigishwamo buri myaka itatu.
Umwarimu utsinzwe inshuro ebyiri
zikurikiranye arirukanwa.

(2) Umuyobozi w’ishuri cyangwa umuyobozi
w’ishuri wungirije akurwa mu mwanya
w’ubuyobozi bw’ishuri iyo –
(a) isuzumamikorere rusange rigaragaje ko
adashoboye kuyobora;
(b) agaragaweho amakosa yo mu rwego
rw’akazi yatuma ahanishwa igihano cyo
mu rwego rwa kabiri;
(c) cyangwa ahagaritswe by’agateganyo
mu kazi.


(3) Umuyobozi w’ishuri cyangwa umuyobozi
w’ishuri wungirije wakuwe mu mwanya
ahabwa umwanya wo kwigisha ujyanye
n’ibyo yize iyo hari umwanya muri iryo
shuri ry’uburezi bw’ibanze cyangwa ahandi
hose.
(4) Iyo nta mwanya ubonetse, umuyobozi
w’ishuri cyangwa umuyobozi w’ishuri
wungirije wakuwe mu mwanya ashyirwa ku
rutonde rw’abakandida bategereje guhabwa
akazi kandi agashyirwa ku rutonde rwa
mbere.


(5) Umuyobozi w’ishuri cyangwa umuyobozi
w’ishuri wungirije washyizwe ku rutonde
rw’abategereje guhabwa akazi agira uburenganzira ku 2/3 by’umushashara yari
agezeho mu gihe cy’amezi atandatu.
(6) Iyo nyuma y’amezi atandatu umuyobozi
w’ishuri cyangwa umuyobozi w’ishuri
wungirije adahawe akazi ko kwigisha
umushahara we wa 2/3 yahabwaga
urahagarikwa ariko agakomeza kuba ku
rutonde rw’abategereje guhabwa akazi mu
gihe cy’andi mezi 12 adahembwa.
(7) Iyo amezi 12 arangiye umuyobozi w’ishuri
cyangwa umuyobozi w’ishuri wungirije
atarabona akandi kazi mu butegetsi bwa
Leta, avanwa ku rutonde rw’abategereje
guhabwa akazi agahabwa imperekereza
hakurikijwe amategeko abigenga.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here