Intore zisoje ayisumbuye ziyemeje guhangana n’abishora mu bikorwa bihungabanya ubumwe.

0
16

Intore z’Inkomezabigwi zo mu Karere ka Gasabo zatangiye ibikorwa by’Urugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 12, zagaraje ko ziteguye gutanga umusanzu mu guhangana n’ibyonnyi bishaka guhungabanya ubumwe bw’Abanyarwanda kuko basobanukiwe neza amateka yaranze igihugu.

Batangaje ibi mu gihe kuri uyu wa 27 Ukuboza 2024, mu Turere twose tw’Igihugu hatangijwe ibikorwa by’Urugerero byitabiriwe n’intore zarangije amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2023-2024, bangana na 56 848.

Intore zagaragaje ko hari amateka n’indagagaciro by’u Rwanda batari bazi ariko bamaze gusobanukirwa kandi bagiye gutanga umusanzu mu guhangana n’abagoreka amateka.

Bagaragaza ko abagoreka amateka benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga aho usanga bavuga amateka agoramye na bo bakabyemera batyo kubera kutamenya.

Ishimwe Laurent avuga ko yiberaga mu gihugu gusa   yumva kumenya amateka bitamureba ariko nyuma yo gusobanukirwa akaba agiye gutanga imbaraga.

Ati: “Namenye Ubunyarwanda icyo ari cyo; menya n’icyo mariye Igihugu nk’urubyiruko. Hari amateka tutari tuzi neza arebana na Jenoside yakorewe Abatutsi ariko nasobanukiwe kandi sinzongera gupinga.”

Iradukunda Fils na we avuga ko kumenya amateka yiyongera ku yo yize mu ishuri buzatuma yubaka sosiyete izira amacakubiri, yime amatwi abashaka gusenya aho ari ho hose batera baturuka.

Agaragaza ko kuba hari amakuru atari azi arebana na  Jenoside yakorewe Abatutsi byari kuzamugusha mu mutego w’ubuyobe.

Yagize ati: “Sinari nzi ko urubyiruko ari rwo rwakoreshejwe mu gukora Jenoside yakorewe Abatutsi ariko nyuma yo gusobanukirwa nzarwanya abasenya ubumwe bw’Abanyarwanda kuko nabihuguriwe.”

Umunyamabanga Uhoraho Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu/MINUBUMWE, Mahoro Eric Uwitonze yasabye intore kwirinda ibyonnyi byitwikira imbuga nkoranyambaga bigashaka gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda.

Yabasabye gutesha agaciro ibyo bavuga bagashyira imbere ibibahuza.

Yagize ati: “Hari ibyonnyi bishaka gutwara urubyiruko mu bikorwa byahungabanya ubumwe kandi ibyo bababwira nta gaciro bifite kuruta Ubunyarwanda.”

Yabasabye ko bagira itandukaniro bagakora  nk’abatojwe birinda inzira zibayobya.

Ati: “Inzira y’ubuyobe iroroshye kandi iyo wahageze kugaruka biragoye uyu mwanya wo gutozwa utubere ishingiro ry’amahitamo meza; kumenya amateka y’igihugu no kuvomamo ibyiza bikubiye mu ndangagaciro kandi icyo muvomamo muri ayo mateka bibe imbaraga zubaka.”

Urugerero ni gahunda ya Leta ifasha Abanyarwanda kwikemurira ibibazo binyuze mu kubatoza indangagaciro zibaranga cyane cyane mu rubyiruko, rugakora ibikorwa byiza kandi rubikorera aho rutuye, baharanira gukunda Igihugu no kugiteza imbere, bimakaza ubumwe n’ubwitange. 

Urugererero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 12 ruzakorwa mu byiciro bitatu birimo Itorero ryatangiye kuri uyu wa 27 rizasoza ku wa 30 Ukuboza 2024, Urugerero rudaciye Ingando ruzatangira ku wa 13 Mutarama kugeza ku wa 28 Gashyantare 2025; n’Urugerero ruciye Ingando rw’Indashyikirwa.

Uru rubyiruko rukaba ruzagira uruhare mu bikorwa by’ubwitange bigamije kubaka igihugu harimo; ubukangurambaga ku isuku n’isukura, ibikorwa bigamije gufasha abaturage kwikura mu bukene, kubaka ubusitani n’ibindi bitandukanye.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here