Hari ayakoreraga muri lodge, ahari utubari no mu nzu zo guturamo: NESA ku ifungwa ry’amashuri 60.

0
18

Nyuma y’umusozo w’igihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2024/2025, ibigo by’amashuri byigenga 60 byiganjemo ibyo mu cyiciro cy’incuke biherereye hirya no hino mu gihugu byafunzwe burundu kubera kutuzuza ibisabwa.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA), kigaragaza ko aya mashuri aherereye mu turere 11: arimo 23 yakoreraga mu karere ka Musanze, 13 yo muri Bugesera, 11 y’i Nyarugenge n’atatu y’i Muhanga.

Harimo kandi atatu yo mu karere ka Rubavu, abiri y’i Rwamagana, abiri y’i Kirehe, abiri y’i Kamonyi, rimwe ryo muri Kicukiro, rimwe ry’i Karongi na rimwe ry’i Huye.

Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr Bahati Bernard, yasobanuriye RBA ko mu mashuri yafunzwe harimo 42 y’incuke, icyenda y’urwunge rw’icyiciro cy’incuke n’icy’amashuri abanza n’icyenda y’icyiciro cy’abanza.

Dr Bahati yagize ati “Muri aya mashuri 60, 42 ni amashuri y’incuke, usanga ari na yo menshi, andi icyenda ni aho usanga yaratangiye muri ubwo buryo, akarenga n’icyiciro cyo kuba afite ishuri ry’incuke, agashyiraho n’ikindi cy’ishuri ribanza. Ayandi icyenda ni amashuri abanza.”

Yasobanuye ko NESA buri mwaka isanzwe ikora ubugenzuzi bw’ibigo by’amashuri mu turere twose tw’igihugu, yasanga hari atujuje ibyangombwa, ikayasaba kubishaka. Gusa ngo byagaragaye ko iyo abakozi bayo bavuye muri utu turere, havuka ibindi.

Ati “Ikibazo cyaje kuguma kugaragara ni uko dukora ubugenzuzi uyu mwaka, twava mu karere ayo mashuri adafite ibyangombwa yari arimo, tuyakoreye ubugenzuzi, tuyabwiye icyo agomba gukora, ejo wasubirayo ugasanga hari andi nk’icumi yongeye kuvuka. Ugasanga bigumye bibaho.”

Dr Bahati yatangaje ko muri Nzeri 2024, byagaragaye ko hari ibigo by’amashuri 785 bitari bifite impushya zibyemerera gukora. Yasobanuye ko nyuma y’ubugenzuzi, bimwe byahawe impushya kuko byujuje ibisabwa, ibindi bisabwa kubyuzuza, 60 bitegekwa gufunga imiryango kuko bikorera ahashobora gushyira abanyeshuri mu kaga.

Ati “Hari n’ayo dusanga nta nubwo wayita ishuri, ntabwo aba ari amashuri. Mu by’ukuri aba akorera ahantu hadakwiye kuba ishuri, amwe nta bikoresho afite, amwe akorera mu ma-lodge, akorera mu nzu, ugafata inzu nk’iyi, iki cyumba ugasanga harimo ishuri, iki cyumba hacumbitsemo abantu, ikindi harimo akabari cyangwa se indi store bacururizamo, ugasanga abana bari muri iri shuri bari mu bibazo.”

NESA yasezeranyije ababyeyi b’abana bigaga mu bigo by’amashuri byafunzwe ko muri iki kiruhuko cy’igihembwe cya mbere, igiye kwifatanya n’ubuyobozi bw’uturere kubashakira ahandi baziga.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here