Amashuri afite internet mu Rwanda azagera kuri 80% mu 2025.

0
10

Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda yatangaje ko amashuri agera kuri 21% azahabwa internet mu ntangiriro z’umwaka w’amashuri wa 2025/2026, bikazatuma arenga 80% azaba amaze kugerwaho n’ikoranabuhanga rya internet.

Ikoranabuhanga ni imwe mu ntwaro zoroheje akazi mu nzego zitandukanye z’igihugu ndetse no mu burezi, kuva mu mashuri abanza kugeza muri kaminuza bakoresha uburyo bwo gutegura amasomo yakwigishwa hifashishijwe ikoranabuhanga harimo n’ibitabo biri mu buryo bw’amashusho.

Gusa abayobozi b’ibigo by’amashuri bidafite amashanyarazi na internet mu bihe bitandukanye bagiye bagaragaza imbogamizi haba mu kwigisha no kuzuza raporo bisaba ko zoherezwa hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Umwaka w’amashuri wa 2022/2023 warangiye mu Rwanda habarurwa ibigo by’amashuri 4,923, birimo ibya Leta 1,568, ibifashwa na Leta ku bw’amasezerano 2,065 n’ibyigenga 1,290. Hejuru ya 80% byari bifite amashanyarazi.

Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana mu mpera z’icyumweru gishize yatangaje ko hari amashuri arenga 500 mu gihugu hose adafite amashanyarazi ariko hari kurebwa uburyo na yo yazagezwayo bidatinze.

Ati “Amenshi usanga ari kure y’umuyoboro w’amashanyarazi ugasanga turimo kureba ubundi buryo byakorwa kugira ngo agerweho.”

Yashimangiye ko internet mu mashuri ikiri kuri 62% ariko hari gukorwa ibishoboka kugira ngo mu mwaka w’amashuri utaha ibigo bigerwaho na internet biziyongere.

Ati “Urebye amashuri menshi amaze kubona amashanyarazi ndetse 62% afite internet ayandi 21% azongerwa internet mu gihembwe cya mbere cy’umwaka utaha [2025/2026] ubwo rero urumva ko bigikomeje.”

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente ubwo yari mu munsi mpuzamahanga wa mwarimu yagaragaje ko kuba hari amashuri ataragerwaho n’amashanyarazi na internet ari ikibazo kigomba kwitabwaho n’inzego zitandukanye.

Ati “Twese duhuriza hamwe kugira ngo turebe ko amashuri yose yazagira internet n’amashanyarazi ndetse hari ikindi mwibagiwe n’amazi. Ubu hari gahunda y’uko nta shuri rikwiye kubaho ridafite amazi.”

Imibare igaragaza ko mu mashuri ya TVET ahari internet ari 83,1%, mu mashuri yisumbuye y’uburezi rusange na mbonezamwuga internet iri ku kigero cya 75,3% na ho mu mashuri abanza biri ku kigero cya 56,5%.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here