NESA ya.hishuye icyatumye bongera gutangaza uko amashuri yakurikiranye mu gutsindisha.

0
42

NESA yahishuye icyatumye bongera gutangaza uko amashuri yakurikiranye mu gutsindisha

Ubuyobozi bw’Urwego rushinzwe Ibizamini n’U bugenzuzi bw’Amashuri, NESA, bwatangaje ko gahunda yo kongera gutangaza urutonde rw’amashuri n’uko yakurikiranye mu mitsindishirize bigamije kugaragaza amashuri akora neza andi agaharanira kuba ku isonga.

Urutonde rw’amashuri yose yo mu gihugu n’uko akurikirana wasohotse ku wa 13 Ukuboza 2024, mu gihe hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wa mwarimu.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA, yatangaje ko iki cyemezo cyafashwe kigamijwe guteza imbere umuco wo gukorera mu mucyo, kubazwa inshingano, no kwimakaza impinduka mu rwego rw’uburezi.

Ati “Gutangaza uru rutonde bifite inyungu zitandukanye, bigaragaza ibigenda neza ku mashuri yakoze neza bikanagaragaza agikeneye kugira ibikosorwa. Bituma habaho ihangana ryiza bigatuma amashuri ahora aharanira kuba ku isonga.”

Amashuri yabaye aya mbere ku rwego rw’igihugu yahembwe telefone za smartphone zigenewe abayobozi b’amashuri n’abarimu bayigishamo.

Uru rutonde rufasha ababyeyi gufata ibyemezo by’aho abana babo biga n’ibyo bashobora kwiga, mu gihe ku nzego zishinzwe gufata ibyemezo bizifasha kumenya ahakwiye gushyirwa imbaraga.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here