Abagemura ibiribwa, abayobozi b’ibigo by’amashuri n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro batangaje ko kuba hari amazi adahagije ndetse n’ibikoresho bike bikoreshwa mu gutegurira amafunguro abanyeshuri bibangamiye kwimaza ubuziranenge bw’ibyo biribwa.
Babigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 04 Ukuboza 2024, mu bukangurangurambaga bwo kwimakaza ubuziranenge bw’ibiribwa bitekerwa mu Karere ka Rutsiro.
Ni ubukangurambaga bwateguwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge (RSB) ku bufatanye na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa (WFP).
Umuyobozi w’Ikigo cy’ishuri cya G.S Marie Reine Congo Nil, mu Murenge wa Mushubati mu Karere ka Rutsiro, Padiri Paul Maniragaba yabwiye itangazamakuru ko ubuke bw’ibikoresho ari imbogamizi ikomeye mu gutegura ibiribwa by’abanyeshuri kuko bitaborohereza gutegura ibyujuje ubuziranenge uko bikwiye.
Uwo muyobozi w’ishuri rifite abanyeshuri basaga 2000 biga mu byiciro by’ay’inshuke, abanza n’ayisumbuye avuga ko ntako batagira ngo bimakaze ubuziranenge bw’ibiribwa kandi ko basobanukiwe n’ubwiza bwabyo.
Yagize ati: “Dufite ikibazo cy’ubuke bw’amasafuriya manini yo gutekeramo abanyeshuri, hano dufite abana benshi, abatekera abanyeshuri baravunika. None n’abana bo mu mashuri abanza ntibarabona aho kurira. Ibyo bibura byongerewe byatuma duteka ibyujuje ubuziranenge.”
Intumwayaloni Corneille, umwarimu ku kigo cy’amashuri cya Gihinga, mu Murenge wa Musasa w’Akarere ka Rutsiro, avuga ko amazi adahagije ari ikibazo gikomereye ibigo by’amashuri muri aka Karere nubwo basobanukiwe ibijyanye n’ubuziranenge bw’ibiribwa.
Yagize ati: “Gutunganya ibiribwa bisaba amazi meza, koza ibikoresho batekamo, bikenera amazi meza, urumva rero iyo abuze biteza ikibazo gikomeye cyane”
Mukashyaka Olive, umucungamutungo ku ishuri rya G.S Bugaragara, mu Murenge wa Mushonyi, yagize ati: “Amazi arahari ariko sinavuga ngo arahagije 100%, hari igihe kigera amazi akabura, tugakoresha amafaranga y’amagare y’abajya kuyazana tugatanga amafaranga mu buryo butari ngombwa.”
Yongeyeho ati: “Ayo mazi yo ku isoko ntituba tuyizeye, kuko ntabwo ibigo byose bibasha kuyasukura mu buryo bukwiye.”
Asaba Leta ko yabongerera ibigega bihagije, byatuma amashuri abikamo amazi mu gihe yabuze bakayakoresha.
Abaturage basaba inzego kwegereza amazi meza abaturage n’amashuri ku buryo mu gihe akenewe abonekera ku gihe.
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dative, avuga ko na bwo buzi ikibazo cy’ubuke bw’ibikoresho byifashishwa mu gutekera abanyeshuri ibiribwa barya saa sita, n’icy’ubuke bw’amazi kandi kirimo kuvugutirwa umuti.
Yavuze ko barimo gukorana na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), aho amashuri yigisha Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyi ngiro (IPRC), bakora amasafuriya manini baha ibigo by’amashuri, kugira ngo, azibe icyuho cy’ubuke bw’ibikoresho mu gutegura ifunguro ry’abanyeshuri saa sita.
Ku bijyanye n’amazi make, Kayitesi yizeza ko hari umushinga wo kuyongera.
Yagize ati: “Ku bufatanye na WASAC dufite umushinga mu Mirenge itandatu, twavuga Musasa, Gishonyi, Kigeyo na Ruhango, kugeza ku kirwa cya Bugarura, umuyoboro uzadufasha kugeza amazi muri ibyo bice, kuko hari n’amahoteli azayabona n’ibigo by’amashuri.”
Umukozi muri RSB, mu Ishami rishinzwe gufasha inganda nto n’iziciriritse kubahiriza amabwiriza y’ubuziranenge, Ndahimana Jérôme yasabye ibigo by’amashuri bisanzwe bifite ibigega bibikamo amazi, kwitondera isukuy’amazi arimo kandi bakirinda gukoresha ay’imvura kuko ashobora gutera indwara.
Yagize ati: “Ni ukugira isuku y’ibigega bibikwamo amazi, hagashyirwaho uburyo bwo kubyoza, ariko na bwo bukaba bwaragenzuwe ko ubwo buryo butanga umusaruro, hagakoreshwa amazi n’isabune byabugenewe.”
Kugeza ubu imibare itangwa n’Akarere ka Rutsiro, igaragaza ko amazi agera ku baturage ku kigero cya 62%, hakaba hari intego yo kuyageza kuri bose mu 2025, nk’uko na Leta y’u Rwanda ari yo ntego ifite.
IVOMO:IMVAHO NSHYA.CO.RW