Ubutumwa bugenewe Abayobozi b’ibigo by’amashuri byagaragaweho imicungire mibi ya mudasobwa bahawe na REB
Uyu munsi, Umuyobozi Mukuru w’ Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze, Dr. Mbarushimana Nelson yayoboye inama yahuje Rwandapolice,RIB na bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri byagaragaweho imicungire mibi ya mudasobwa bahawe na REB.
Umuyobozi Mukuru w’ Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze , Dr. Mbarushimana Nelson yashimangiye ko abayobozi b’ ibigo by’amashuri bafite inshingano zo gucunga neza umutungo w’ibigo babereye abayobozi, mu rwego rwo kwimakaza kuzamuka kw’ireme ry’uburezi.