Itsinda ry’abanyeshuri b’Abanyarwanda batatu n’undi umwe w’Umushinwa begukanye Umudali wa Zahabu mu Irushanwa Mpuzamahanga riteza imbere ubumenyingiro.
Iri rushanwa ryiswe “World Skills Competition” ryabereye mu Bushinwa, ryitabiriwe n’amatsinda arenga 300 y’abanyeshuri baturutse mu bihugu 73 byo ku migabane itandukanye.
Itsinda ry’Abanyarwanda ryitwaye neza rifite umushinga witwa ‘Smarter Cooking, Better Living, Smart Kitchenware Enters the African Market’.
Ni umushinga ugamije gusubiza ibibazo abatuye Afurika bahura na byo mu gukoresha ibikoni, wifashishije ikoranabuhanga rigezweho kandi rigenewe uyu Mugabane.
Aba banyeshuri biga mu Ishuri Rikuru ry’Ubumenyingiro ry’u Rwanda (RP) – Ishami rya Musanze n’undi wo muri Kaminuza y’Imyuga n’Ikoranbuhanga ya Jinhua (Jinhua University of Vocational Technology). Aba ni Uwamahoro Alphonsine, Umwali Ange Natacha na Ngabonziza Elie bo mu Rwanda na Yan Meng wo mu Bushinwa.
Kugaragaza ubuhanga buhanitse, ubunyamwuga, akamaro umushinga uzagira, gukorera hamwe no guhanga ibishya ni byo byafashije iri tsinda guhigika andi bari bahanganye.
Mu kindi cyiciro cy’iri rushanwa, itsinda ririmo Abanyarwanda Tuyihimbaze Israel na Mbonimana Philimine na Hong Encheng wo mu Bushinwa ryegukanye Umudali wa Bronze.
Kaminuza y’Ubumenyingiro n’Ikoranabuhanga ya Jinhua isanzwe ifitanye amasezerano y’ubufatanye n’Ishuri Rikuru Ry’Imyuga n’Ubumenyingiro, Ishami rya Musanze yasinywe ku wa 28 Werurwe 2024. Aya amasezerano yashyiriweho guteza imbere uburezi bw’Imyuga n’Ubumenyingiro, aho abanyeshuri b’Abanyarwanda biga imyaka ibiri mu Rwanda n’undi umwe mu Bushinwa mu masomo ya Electrical Automation Technology na E-commerce.