Umuryango Unity Club Intwararumuri wateguye Ihuriro rya 17, ku bufatanye na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE). Insanganyamatsiko y’iri huriro igira iti: “Ndi Umunyarwanda Igitekerezo ngenga cy’Ukubaho kwacu”. Ihuriro ry’uyu mwaka rizibanda ku gukomeza kwimakaza umuco w’ibiganiro byubaka kandi bishimangira Indangagaciro na Kirazira by’Umuco Nyarwanda.