Ukekwaho kwica umugore we amutemye yavuze icyo yamukekagaho cyabimuteye

0
23

Umugabo w’imyaka 56 wo mu Murenge wa Kabagali mu Karere ka Ruhango, ukurikiranyweho kwica umugore we amutemye ijosi, yemera icyaha, akavuga ko yamujije kuba yaramukekagaho kumuca inyuma.

Uyu mugabo wo mu mu Mudugudu wa Nyarushishi, Akagari ka Rwoga, Umurenge wa Kabagali, akekwaho gukora iki cyaha mu ijoro ryo ku ya 28 Ukwakira 2024, aho yagikoreye aha atuye.

Dosiye ikubiyemo ikirego kiregwamo uyu mugabo, yashyikirijwe Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga, tariki 30 Ukwakira 2024, ngo buyirege Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanda.

Ubushinjacyaha buvuga ko mu ijoro ryo kuri iriya tariki yakoreweho iki cyaha, uregwa yatonganye n’umugore we ubwo yari atashye, ari na bwo yafataga umuhoro akamutema ku ijosi.

Ubushinjacyaha buvuga ko â€śMu ibazwa rye, uregwa yemera icyaha agasobanura ko gutema umugore we yabitewe n’uko yari asanzwe amukekaho kumuca inyuma.”

Uyu mugabo naramuka ahamijwe icyaha akurikiranyweho, azahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 107 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

IVOMO:RADIOTV10

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here