Kanyumba Madeleine utuye mu Karere ka Ruhango, mu Murenge wa Ruhango, mu Kagari Munini, mu Mudugudu wa Ruhuha yatemewe inka yashumbushijwe muri gahunda ya Girinka Munyarwanda, nyuma y’uko iyo yari yahawe imaze gupfa, iyo nka ikaba abayitemye batwaye umurizo wayo aho utaraboneka.
Kanyumba avuga ko yabyutse mu gitondo asanga inka ye bayitemye, bajyana umurizo wayo aho ku buryo utaraboneka.
Ati: “Jyewe nabyutse mu gitondo nkuko bisanzwe, noneho ndebye nsanga inka yanjye bayitemye, bayica umurizo barawutwara ku buryo ntazi abayitemye bagatwara umurizo wayo, ndetse nkaba mbabazwa nanone no kuba aba bagizi ba nabi bantemeye inka nari nashumbushijwe nyuma y’uko iyo nari nahawe muri Gahunda ya Girinka ipfuye.”
Akomeza avuga ko abamutemeye inka bakwiye gushakishwa bakaryozwa icyaha bakoze, dore ko kuri we nta muntu akeka kuko ntawe yagiranaga amakimbirane na we.
Ati: “Jyewe nta muntu nzi dufitanye amakimbirane cyangwa ibibazo ku buryo bantemera inka, rero ndifuza ko abakoze ibi bafatwa bakaryozwa kuntemera inka, kandi ntacyo yabagize.”
Umwe mu baturanyi ba Kanyuma na we ahamya ko umuturanyi we nta makimbirane cyangwa ibibazo afitanye n’abantu ku buryo byaba ari byo byabaye intandaro yo kumutemera inka bakayitwara umurizo, nawe akifuza ko ababikoze bashakishwa bakabiryozwa.
Ati: “Kanyumba nta muntu abanira nabi ku buryo hari uwaza kumwihimuraho ngo umutemere inka, ahubwo ababikoze bafite ikindi bashakaga ahari, ku buryo jyewe nifuza ko ubuyobozi n’inzego z’umutekano badufasha bagashakishwa abakaboneka bakabibazwa.”
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Amajyepfo SP Emmanuel Habiyaremye yemeza ko inka ya Kanyumba Madeleine yatemwe n’abataramenyekana iperereza rikaba ryatangiye aho abayitemye bari gushakishwa.
Ati: “Ni byo koko inka ya Kanyumba Madeleine yatemwe n’abataramenyekana, hatangiye iperereza kuri ubu bugizi bwa nabi ngo hamenyekane uwabigizemo uruhare afatwe akurikiranwe mu mategeko.”
Kanyumba Madeleine akaba ubusanzwe yari yarahawe inka muri gahunda ya Girinka, mu minsi ishize ikaba yarapfuye maze ubuyobozi bumushumbusha iyi nayo yatemwe n’abagizi ba nabi bakayica umurizo bakawutwara.
IVOMO:IGIHE.COM