Bamporiki Edouard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri, yagaragaje ko yishimiye imbabazi yahawe na Perezida Kagame, avuga ko agarutse ari umuntu mushya.
Iteka rya Perezida riha imbabazi abagororwa ryasohotse ku igazeti ya Leta ku wa 18 Ukwakira 2024 rigaragaza ko hari abagororwa 32 bahawe imbabazi barimo n’abo bari bafungiwe mu Igororero rya Nyarugenge.
Ku wa 23 Mutarama 2023 nibwo Urukiko Rukuru rwongereye ibihano byari byahawe Bamporiki Edouard wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco by’imyaka ine, rutegeka ko afungwa imyaka itanu, akanatanga n’ihazabu ya miliyoni 30 Frw.
Icyo gihe Bamporiki yari yahamijwe ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha mu nyungu ze bwite ububasha ahabwa n’itegeko, hashingiwe ku mafaranga yahawe n’umushoramari Gatera Norbert mu iburanisha ryo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.
Akiva mu igororero kuri uyu wa 19 Ukwakira 2024, Bamporiki yahise atangaza ubutumwa bugaragaza ibyishimo afite nyuma yo guhabwa imbabazi na Perezida Kagame.
Mu butumwa yanyujije kuri X, yagize ati “Zireze. Urugemwe rurameze, urubuto rutaboze, umutwaro nagatwaye iteka Umutware wanjye awutwamishije imbabazi ndawutuye ndunamutse ndemye, ndanyuzwe ndumva niyumva nk’Indirira. Nshimye Uwiteka waturemeye Umutware Paul Kagame ku bwe ubwere bwimuye ubwirabure bidasasiwe ubwirakabiri.”
Ni ubutumwa bugaragaza ko yishimiye imbabazi yahawe, ndetse ko atuye umutwaro wari umuremereye, agarutse ari umuntu mushya.
Zireze. Urugemwe rurameze, urubuto rutaboze, umutwaro nagatwaye iteka Umutware wanjye awutwamishije imbabazi ndawutuye ndunamutse ndemye, ndanyuzwe ndumva niyumva nk’Indirira. Nshimye Uwiteka waturemeye Umutware @PaulKagame kubwe ubwere bwimuye ubwirabure bidasasiwe ubwirakabiri.
— Bamporiki Edouard (@Bamporikie) October 19, 2024
Abahawe imbabazi bose barasabwa kubahiriza ibintu bitandukanye birimo no kwiyereka Umushinjacyaha wo ku Rwego rw’Ibanze rw’aho aba, aho ubushinjacyaha bukorera, no kumumenyesha Umudugudu, Akagari, Umurenge n’Akarere by’aho aba, mu gihe cy’iminsi 15 kuva iri teka ritangajwe mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda.
Hari kandi kwitaba Umushinjacyaha ku Rwego rw’Ibanze rw’aho atuye, aho ubushinjacyaha bukorera, inshuro imwe mu kwezi ku munsi wagenwe n’Umushinjacyaha ku Rwego rw’Ibanze no gusaba Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano uruhushya igihe cyose ashatse kujya mu mahanga.
Ibyo bigomba kubahirizwa ku wahawe imbabazi kugeza igihe yari asigaje cy’igifungo cye kirangiye.
Iyo bitubahirijwe hari ubwo uwahawe imbabazi ashobora kuzamburwa, iteka rikomeza rigira riti “Imbabazi za Perezida zishobora kwamburwa uwazihawe bitewe n’imwe mu mpamvu zikurikira: akatiwe kubera ikindi cyaha, mu rubanza rwabaye ndakuka; atubahirije kimwe mu byategetswe muri iri teka.”
Icyo gihe kandi Uwambuwe imbabazi afungwa igice cy’igihano cy’igifungo yari asigaje igihe yahabwaga imbabazi.