Abarimu biyemeje gusezera ku bwoba bajyaga bagirira isomo ry’amateka.

0
82

Abarimu 2425 bo mu Turere twose tw’Igihugu bigisha isomo ry’amateka y’u Rwanda, bari bamaze iminsi mu mahugurwa, bavuga ko impamba batahanye ibakuyemo ubwoba bajyaga bagira iyo bigisha iryo somo, bujyanye no kuba bayagoreka biturutse ku mpamvu zitandukanye.

Ni amahugurwa yasojwe ku mugaragaro kuri uyu wa mbere tariki 14 Ukwakira 2024, aho yari amaze hafi ukwezi abera mu kigo cy’Ubutore cya Nkumba giherereye mu Karere ka Burera.

Ayo mahugurwa agenewe abarimu bigisha amateka mu mashuri yisumbuye yatangiye ku itariki 16 Nzeri 2024, yateguwe na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) ifatanije n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), mu rwego rwo kongerera abarimu ubumenyi n’ubushobozi bibafasha kwigisha amateka by’umwihariko aya Jenoside yakorewe Abatutsi batayaca hejuru, bitewe n’ibikomere bayagiriyemo cyangwa kuyagiraho ubumenyi buke.

Abo barimu bahawe izina ry’ubutore ry’Indemyabigwi, babwiye Kigali Today ko mbere yo guhabwa ayo mahugurwa bajyaga bigisha amateka bayaca hejuru, batinya kuba bakorera ibyaha muri iryo somo kubera ubumenyi buke, hakaba n’abayigisha bijyanye n’amarangamutima yabo kubera ingaruka bagizweho na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muhisoni Renatha wigisha mu Rwunge rw’amashuri rwa Paysana mu Karere ka Kirehe, ati “Aya mahugurwa ni ingirakamaro, twari dufite ibibazo byinshi bisabwa gusubirizwa muri aya mahugurwa. Hari ubumenyi tutari dufite kuko Jenoside yabaye abenshi tukiri bato, ntabwo twari tuyasobanukiwe, ariko ubwo tumaze kumenya aho twavuye n’aho tugomba kwerekera, turafasha abana gusobanukirwa amateka nyakuri y’Igihugu”.

Arongera ati “Mu kwigisha, hari aho twageraga tugahushura tugatinya tuti, wenda hari ijambo navuga rikagaragara nk’umuntu ufite ingengabitekerezo ya Jenoside, ugasanga turigisha dufite ubwoba bwinshi, ariko muri aya mahugurwa twungutse imvugo nyazo twakoresha n’izo twakwirinda”.

Twahirwa Prosper wigisha muri GS Kigina ati, “Tugeze hano twagize amahugurwa meza, ariko tugaragaza n’imbogamizi twagiraga mu kwigisha amateka cyane cyane aya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho rimwe na rimwe umwarimu yatangiraga kwigisha amateka aho kwigisha ay’Igihugu ugasanga ari kwigisha aye, noneho kubera kwigisha amateka ye ugasanga amateka y’Igihugu ntabwo atanzwe neza”.

Arongera ati “Abana dushinzwe kurera, hari aho usanga nabo ubwabo bafite amateka bahabwa n’ababyeyi ashingiye ku ngaruka Jenoside yabagizeho, rimwe na rimwe ugasanga mwarimu bimugoye gusubiza umunyeshuri, ariko muri aya mahugurwa twahawe umurongo nyawo wo kwigisha amateka cyane cyane aya Jenoside yakorewe Abatutsi”.

Nyuma yo guhugurwa, abarimu bahize imihigo bagiye gushyira mu bikorwa guhera mu mwaka w’amashuri wa 2024-2025, irimo kunoza imyigishirize y’amateka by’umwihariko aya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bifashishije integanyanyigisho nshya yemejwe.

Hari no gufasha abanyeshuri bagejeje igihe, gusura inzibutso za Jenoside zibegereye, hagamijwe kubasobanurira amateka nyakuri ku itegurwa ry’umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, ishyirwa mu bikorwa ryayo ndetse n’ingaruka yasize.

Hari kandi no gusangiza abarimu bagenzi babo batigisha amateka ku bumenyi bakuye muri aya mahugurwa, hagamijwe kongera ubufatanye mu gutegura ibiganiro bizajya bitangirwa mu itorero mu mashuri mu buryo buhoraraho, kandi buhuriweho, ibyo bise ‘Collective responsibility’.

Abo barimu biyemeje no kubyutsa, kunoza no gukurikirana imigendekere myiza y’itorero mu mashuri no kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, bifashishije imbuga nkoranyambaga n’indi miyoboro abaturage batangiramo ibitekerezo aho batuye, mu muganda, mu mugoroba w’imiryango n’ahandi, hagamijwe kongera uruhare rwabo mu kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside haba ku ishuri no mu miryango abana baturukamo.

Hari no kugira uruhare rugaragara, nk’abarimu bigisha amateka, mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, hagamijwe gufatanya n’abandi Banyarwanda mu gukumira no guharanira ko Jenoside itazongera kuba ukundi.

Biyemeje no gushyiraho ihuriro ry’abarimu bigisha amateka n’abagenzuzi b’uburezi mu mirenge (Sector Education Inspectors), rizajya ribafasha kurebera hamwe uko iyo mihigo yavuzwe hejuru iri kweswa n’ahakenewe kongerwamo imbaraga.

Umuyobozi wa REB, Dr. Mbarushimana Nelson, yavuze ko ayo mahugurwa yateguwe mu buryo bwo gufasha umwarimu kwigisha ibyo afitiye ubumenyi, avuga ko hagiye kuzakurikiraho ibindi byiciro by’amahugurwa agenewe abarimu bigisha mu mashuri yigenga, ndetse n’amashuri abanza akazagerwaho, kugira ngo abanyeshuri bagire ubumenyi bungana ku mateka y’u Rwanda, by’umwihariko ayaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Minisitiri wa MINUBUMWE, Dr. Bizimana Jean Damascène, yavuze ko aya mahugurwa agiye gukemura ibibazo abarimu bajyaga bagira mu kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bitewe n’impamvu z’ubumenyi buke no ku bikomere by’umuntu ku giti cye.

Ati “Ibibazo abarimu bagaragaje, byubakiye ku bumenyi buke, ariko hakaba n’imiterere y’ibikomere by’amateka yacu, ingero zigaragara n’uko abigisha bava mu muryango Nyarwanda, niba ari umwarimu ufite ababyeyi, bakuru be, ba se wabo yayikoze bayiteguye, ntibiborohera kwigisha icyo gice”.

Arongera ati “Iyo hari umwarimu warokotse Jenoside, nawe ntibimworohera kuko hari ibikomere afite binajyanye n’amateka ye n’ubuzima yabayemo iyo ageze kuri icyo gice gikora ku buzima bwe. Ari nayo mpamvu muri aya mahugurwa tumazemo iminsi hajemo n’inzobere ku bijyanye n’imiterereze ya muntu, kubana n’ibikomere no kubikira”.

Minisitiri Dr. Bizimana yasobanuye ubudasa bw’amateka y’u Rwanda bugaragarira mu kuba ari cyo gihugu rukumbi abakoloni babibyemo ivanguramoko ryagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko aba ari nacyo gihugu cyishatsemo ibisubizo cyongera kwiyubaka.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here