Kamugisha Jean Bosco w’imyaka 17 yahuye n’uruva gusenya ubwo we na mugenzi we utamenyekanye binjiraga mu kigo cya GS Gihundwe, mu Murenge wa Kamembe, Akarere ka Rusizi kwiba imyenda y’abanyeshuri yari yanitse akayifatanwa mugenzi we akabacika.
Umuyobozi wa GS Gihundwe, Munyemana Naason, yabwiye Imvaho Nshya ko byabaye, abo basore bombi akeka ko buriye igipangu cy’amatafari cyangwa bakaba basesereye mu gice kizitije ibiti n’imbaho kuko ishuri ritarazitirwa n’amatafari hose, bakinjirira mu gice abakobwa bararamo,bagatangira kwiba.
Ati: “Babonywe n’umwe mu bazamu bacu,hari saa yine z’igitondo abanyeshuri bose bari mu ishuri, umuzamu abona abasore 2 bari kuyanura, abwira mugenzi we baraza umwe aba acikanye ipantalo ya siporo y’umunyeshuri arasimbuka ariruka, uwari ufite imyenda yabo yo kurarana we afatirwa mu cyuho, baraduhamagara, ku bufatanye n’irondo ry’umwuga ry’amanywa rya Kamembe, tumushyikiriza RIB, Sitasiyo ya Kamembe.”
Avuga ko bibaye hari hashize amezi 6 bafashe undi wari winjiye afatwa ntacyo ariba na we ashyikirizwa RIB.
Munyemana ashimira cyane irondo ry’umwuga ry’Umurenge wa Kamembe umurava rikorana kuko ryahise ritabara vuba na bwangu rikamujyana, akavuga ko kugira ngo ubu bujura bucike burundu muri iri shuri nubwo n’aba bazamu bahora bacunze, ari uko igice cyasigaye nyuma y’uko ababyeyi bitanze igice kinini cy’uruzitiro kikubakishwa amatafari, ahasigaye Hakaba hahanzwe amaso MINEDUC.
Avuga ko intumwa z’iyi Minisiteri zabasuye, zikareba aho hasigaye, zikabizeza kuhakora vuba, akizera ko bitazatinda.
Yasabye urubyiruko gukora icyaruteza imbere rukirinda kwishora mu bikorwa nk’ibyo bigayitse by’ubujura kuko ingaruka zabyo ari mbi cyane.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Dukuzumuremyi Anne Marie yashimiye abarinzi ba GS Gihundwe batesheje Abo bajura, uwo umwe akanafatwa. Ati: “Turasaba n’ibindi bigo by’amashuri kwigenzura, bigashaka abazamu bafite ingufu, bakorera kampani zizwi, kugira ngo ibyo bigo bitavogerwa ngo bininjirwemo n’abajura.
IVOMO:IMVAHO NSHYA.CO.RW