Meya yasabwe gusubiza mu kazi Gitifu yirukanye

1
96

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith, yandikiwe ibaruwa na Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Abakozi ba Leta (NPSC), imusaba gukuraho icyemezo cyo kwirukana umukozi witwa Ndagijimana Froduald ku mwanya w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbogo.

Muri iyo baruwa iyo Komisiyo yandikiye Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, imwibutsa ko uwo mukozi agomba gusubizwa mu kazi, nyuma y’uko bigaragaye ko ikosa yirukaniwe ryo guhindura amazina y’umwana mu bitabo by’irangamimerere atari we warikoze, ko ryakozwe n’umukozi ushinzwe irangamimerere mu Murenge, nk’uko byemejwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Indangamuntu (NIDA) ku itariki ya 06/11/2023.

Ni ibaruwa yanditswe yibutsa, dore ko hari indi yo ku itariki 02 Nzeri 2024 yari yandikiwe uwo muyobozi imusaba gushyira mu bikorwa umwanzuro wafashwe wo gusubiza uwo mukozi mu kazi, ariko ntiwashyirwa mu bikorwa.

Nk’uko biri muri iyo baruwa, Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo arasabwa kumenyesha iyo Komisiyo ishyirwa mu bikorwa ry’uwo mwanzuro mu gihe kitarenze iminsi 15, ahereye igihe aboneye iyo baruwa.

Mu gushaka kumenya neza iby’iyo baruwa, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta, Angelina Muganza, yabwiye Kigali Today ko iyo baruwa yandikiwe Meya w’Akarere ka Rulindo kugira ngo umukozi arenganurwe, avuga ko amategeko ari yo ateganya ko uwo mukozi asubizwa mu mwanya.

Ati «Ubwo Meya azamushyira mu mwanya, mubaze Meya, mumubaze rwose, agomba kubahiriza ayo mategeko, ni amategeko abiteganya si twebwe».

Mu kumenya icyo Meya Mukanyirigira Judith avuga kuri icyo kibazo, Kigali Today yagerageje kuvugana na we ku murongo wa telefoni ntibyakunda.

Nyuma yo kubona iyo baruwa ku mbuga nkoranyambaga, abaturage bagize ibitekerezo bayitangaho, abenshi bagasaba Umuyobozi w’Akarere kubahiriza umwanzuro wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta.

Uwitwa Dr. Venant IYAKAREMYE yagize ati «Mayor na Komite Nyobozi nibihutishe ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro ya Komisiyo bitarenze igihe cyatanzwe, kandi banasobanure impamvu batinda gushyira mu bikorwa ibyemezo by’ababakuriye».

Rwema Bienvenue ati «Nyakubahwa Mayor Judith Mukanyirigira, wowe na komite Nyobozi yawe mukemure ikibazo, icyaha ni gatozi kandi wabibonye muri iyo baruwa wandikiwe, igaragaza neza uwakoze ikosa ».

Jacqueline Mahoro ati «Bibaho se ko Mayor asuzugura abamukuriye?»

Undi ati «Harya agarutse mu kazi bakorana gute? Ndumva bakina wa mukino».

Ubwo Gitifu Ndagijimana Froduald yirukanwaga ku mirimo ye muri Kamena 2024, ntiyirukanywe wenyine, yirukanywe hamwe n’abandi batatu barimo Nzeyimana Jean Vedaste wayoboraga Umurenge wa Cyinzuzi n’abandi babiri bayoboraga Utugari, barimo Nsengiyumva Samuel wayoboraga Akagari ka Muvumo mu Murenge wa Shyorongi, na Biringiramahoro Efasto wayoboraga Akagari ka Taba mu Murenge wa Rusiga.

Impamvu y’uko kwirikanwa yari iyo kutuzuza inshingano no gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko ibiri mu nyungu zabo bwite.

Amakuru agera kuri Kigali Today, aravuga ko abo bose birukanywe bagiye mu nkiko zibagira abere.

Bamwe mu bazi neza imikorere y’Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo baganiriye na Kigali Today, bavuga ko uwo muyobozi arangwa n’ishyaka ku kazi aho ahora asaba abakozi gukora cyane.

Ibyo bamwe mu bakozi ngo ntibabashije kubyumvikanaho na we, ari byo ngo byaba bituma abafatira ibyemezo bikomeye bijyanye no kwirukanwa, bashinjwa kudatunganya neza akazi.

Ibaruwa ya kabiri Meya Mukanyirigira yandikiwe na Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Abakozi ba Leta:

IVOMO:KIGALI TODAY.COM

1 COMMENT

  1. Ibyo meya yakoze ndabyemera wasanga uwo Gitif Hari ibindi yakozeakoresheje ububasha ahabwa nitegeko akica akanakiza mubanze murebe ko ntayandi makosa Gitif yaba yagirizwa bitari ibyo guhindura amazina yuwo mwana.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here