Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi mu mashuri, NESA, ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Uburezi bw’Ibanze, REB, biri mu gikorwa cyo guhugura abarimu bazahugura abandi bagera ku 12.726 batize uburezi bigisha mu mashuri y’inshuke n’abanza.
Ubutumwa bwa NESA yatangaje ku mbuga nkoranyambaga zayo bugaragaza ko iyo ari gahunda igamije guhugura abarimu batize uburezi mu guteza imbere ireme ryabwo mu mashuri.
Bukomeza bugira buti “Ku bufatanye na REB, NESA irimo gukurikirana igikorwa cyo guhugura abarimu bazahugura abandi (Training of Trainers) bahugura abarimu 12.726 batize uburezi bo mu mashuri y’inshuke n’abanza mu rwego rwo guteza imbere ireme ry’uburezi.”
Igikorwa nyirizina cyo guhugura abarimu batize uburezi cyatangiye muri Mata 2024 kandi kirakomeje.
Mu myaka ishize higeze gushyirwaho amahirwe ku bantu batari barize uburezi ariko bashobora kwigisha amasomo runaka bahabwa akazi, gusa byahise bikurwaho ndetse byemezwa ko abari bashyizwemo bagomba guhugurwa bakazahabwa impamyabushobozi ibemerera kuba abarimu.
Icyiciro cya mbere cy’abigishaga mu mashuri abanza cyarahuguwe ariko bihita bihagarikwa.
Abarimu batize uburezi hari uburenganzira bagenzi babo babona bo batemerewe bigatera impungenge ku hazaza habo.
Nubwo hari guhugurwa abo mu mashuri abanza ariko no mu mashuri yisumbuye harimo abatari bake batize uburezi kandi nabo bashobora kuzahabwa ayo mahugurwa kugira ngo bafashwe kurushaho kwisanga muri uwo mwuga.