Ibyishimo ni byose kuri Musengamana Béatha waririmbye indirimbo “Azabatsinda Kagame” wubakiwe inzu nziza nk’ishimwe yahawe n’Umuryango FPR Inkotanyi ku rwego rw’Akarere ka Kamonyi.
Indirimbo “Azabatsinda Kagame” ni imwe mu ziri ku ruhembe rw’izakoreshejwe cyane mu bikorwa byo kwiyamamaza kwa Perezida Kagame n’Umuryango wa FPR Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite yabaye muri Nyakanga 2024.
Kugeza na n’ubu iracyari mu mitwe ya benshi bitewe n’amagambo ayikubiyemo agusha ku butwari bwa Perezida Kagame n’ibyo amaze kugeza ku Rwanda.
Mu magambo yayo, indirimbo ivuga ko Perezida Kagame ari “Intumwa y’Imana asa n’uwavuye mu ijuru, yatumwe ku Banyarwanda ngo yuhagire uru Rwanda. Azabatsinda Kagame yarukuye ku muheto naho ababunza amagambo byari byabananiye.’’
Nyuma yo kwandika iyi ndirimbo no kuyiririmba, Musengamana w’imyaka 38 avuga ko ubuzima bwe bwamaze guhinduka.
Uyu mubyeyi w’abana batatu utuye mu Murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi, yabwiye RBA ko yubakiwe inzu nziza ndetse agiye no korozwa inka.
Yagize ati “Inzu ni iyanjye. Umuryango wa FPR Inkotanyi ku rwego rw’Akarere ni wo wayinyubakiye aho nari natuye.’’
Yavuze ko ibikoresho by’ingenzi byose byamaze kugeramo ariko hari ibyo agitegereje.
Yakomeje ati “Ubu ni bwo yuzuye ndetse ibikoresho bimwe na bimwe ntibirajyamo, bari bunzanire amazi uyu munsi.”
“Ikiraro nacyo inka bari kuyishaka ngo bayishyiremo ariko inzu nyirimo kandi ibikoresho byose byo mu nzu babishyizemo birimo ibitanda na matela.’’
Musengamana yashimangiye ko guhabwa inzu ari ibintu yakiriye neza cyane kuko bimwereka ko ya ‘miyoborere myiza yaririmbye’ ikomeje kwimakazwa.
Ati “Nabyakiriye neza cyane. Birashimishije cyane. Niryo shimwe Akarere kampaye.’’
Uyu muhanzikazi kandi yongeye gushimangira ko Perezida Kagame ari umuntu udasanzwe ukwiye kuyobora u Rwanda iteka agakomeza kuruganisha aheza.
Ati “Iyo umbajije ibyo mfite ku mutima kuri Perezida Kagame birandenga. Ndamukunda by’umwihariko ariko cyane cyane ngakunda Umuryango FPR. Byose bituruka kuri we kuko ari we Chairmana wawo. Icyo mfite ku mutima, nta kindi mvuga mutura Imana gusa.’’
Usibye guhabwa inzu n’inka, abana batatu ba Musengamana bose bafashijwe kujya ku ishuri kandi byose byishyurwa n’Akarere ka Kamonyi.
Ati “Nk’ubu mfite abana batatu bagiye kwiga ku nkunga y’Akarere. Kandi ibikoresho byose ni ko kabitanze.’’
Musengamana yavuze ko yateguye indirimbo ishima ndetse yiteguye gukomeza inganzo ye mu kwerekana ko ubuyobozi bwa FPR Inkotanyi buzirikana.
IVOMO:rba.rw
FPR Oyeeeee.