Ikibazo cy’abarimu bigisha kure y’imiryango yabo, ni kimwe mu byatuwe Minisitiri mushya w’Uburezi, Nsengimana Joseph.
Urwego Rushinzwe Uburezi bw’Ibanze, REB ruvuga ko 61% by’abanditse babisaba aribo bimuriwe hafi y’imiryango yabo.
Mushimiyimana Claudine ni umwarimu mu kigo cy’amashuri abanza cya Ngiryi kiri mu rugabano rw’Akarere ka Gasabo na Rulindo. Uyu mugabo we akorera mu Karere ka Rubavu, nyamara urugo rwabo ruri mu Karere ka Rwamagana, barusigiye abana aho umukuru afite imyaka 10.
Avuga ko gukorera kure y’umuryango we bituma akora akazi adatuje kubera guhangayikira imibereho y’abana be.
Ni ikibazo ahuriyeho na bagenzi be nabo bagaragaza ko basabye guhindurirwa ibigo ariko hajemo amananiza.
Ku rundi ruhande bamwe mu barimu bigishaga kure nyuma bakaza gusaba guhindurirwa ibigo bigishagaho n’abahinduranyije bakegera imiryango yabo, bagaragaza ko bigisha batuje bigatuma ireme ry’uburezi rirushaho gutera imbere.
Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri bagaragaza ko bahura n’ikibazo cy’abarimu bigisha baba kure y’imiryango yabo, bagahora basaba impushya za hato na hato.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe imicungire n’iterambere ry’abarimu mu rwego rw’igihugu rushinzwe uburezi bw’ibanze, REB Leon Mugenzi Ntawukuriryayo avuga ko hari ibishingirwaho kugira ngo umwarimu ahindure ikigo cyangwa ahinduranye na mugenzi we cyangwa yemererwe kujya ahandi kandi bigakorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Ntawukuriryayo Leon Mugenzi avuga ko hari abataremererwa kuba bahindura ku bigo by’amashuri bakoreraho barimo abayobozi.
Urwego rw’igihugu rushinzwe uburezi bw’ibanze, REB rugaragaza ko hagati y’ukwezi kwa 7 n’ukwa 8 2024, abarimu 2,235 basabye kuva mu Turere bigishamo bajya mu tundi.
Abari bujuje ibisabwa ni 1226 ariko muri aba bari babyujuje abahawe imyanya ni 751 bingana na 61%.
Abarimu bashakaga guhinduranya bari amatsinda 73, abari bujuje ibyangombwa ni amatsinda 49 bo bakaba barahinduranyije.
Abarimu bashakaga kwimuka mu Karere hagati ni ukuvuga bava mu mirenge bajya mu yindi bari 856 abari bujuje ibisabwa ni 498 ariko abemerewe muri bo ni 383 bingana 77%.
Benshi mu bagize icyo bavuga ku ishyirwaho rya Minisitiri mushya w’Uburezi, bagaragaje ko bahangayikishijwe n’ikibazo cy’abarimu basabye kwegerezwa imiryango yabo ariko hakabaho icyo bise kurangaranwa.
IVOMO:RBA.CO.RW