Abanyeshuri n’abayobozi mu mashuri ya tekiniki n’imyuga n’ubumenyi ngiro, baravuga ko kuba ingengo y’imari Leta igenera ibikoresho byigirwaho bigashira yariyongereye, byarazamuye uburyo bw’imyigishirize n’ireme ry’uburezi ry’abasohoka muri ayo mashuri.
Ibikoresho byigirwaho bishira mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro, ni ibyo abanyeshuri bakoreraho imikoro ngiro ntibibe byagira ikindi bikoreshwa bikajugunywa.
Bamwe mu banyeshuri biga amasomo ngiro bavuga ko babonera ibyo bikoresho ku gihe bikabafasha kwiga neza.
Bamwe mu bayobozi b’amashuri yigisha imyuga n’ubumenyingiro bagaragaza ko aho Leta ishyiriye imbaraga mu gushyira ibikoresho byigirwaho bishira mu mashuri byazamuye urwego rw’imyigishirize.
Umuyobozi ushinzwe integanyanyigisho n’imfashanyigisho mu Rwego rw’Igihugu Rushinzwe Imyuga n’Ubumenyingiro, Aimable Rwamasirabo avuga ko ingengo y’imari igenerwa ibikoresho byigirwaho bishira yagiye izamuka mu myaka 3 ishize.
Avuga ko yavuye kuri miliyari zisaga 5 Frw akaba ageze kuri miliyari 7.2 Frw, ibi ngo byagize uruhare mu kongera ireme ry’abiga imyuga n’ubumenyi ngiro.
Kugeza ubu amashuri ya Leta ya tekiniki, imyuga n’ubumenyi ngiro mu Rwanda ni 440, intego yo kugeza nibura ishuri rimwe muri buri Murenge yagezweho.
Gahunda ya guverinoma y’imyaka 5 iri mbere iteganya ko nibura muri buri Kagari hazubakwamo ishuri ry’imyuga.
IVOMO :RBA.CO.RW