Umwarimu ukekwaho gutera inda abanyeshuri 4 afunganywe n’abayobozi b’ishuri.

0
64

Rusizi:  Umwarimu ukekwaho gutera inda abanyeshuri 4 afunganywe n’abayobozi b’ishuri

Umwarimu ukekwaho gutera inda abanyeshuri 4 afunganywe n’abayobozi b’ishuri

ukuru Aaron, umwarimu wigisha ku Rwunge rw’Amashuri rwa Murira (GS Murira) mu Karere ka Rusizi, yatawe muri yombi akekwaho gusambanya abakobwa bane yigishaga akabatera inda. 

Uyu mwarimu afunganywe n’Umuyobozi wa GS Murira Ndahayo Ernest, n’Animateri w’ikigo Ngendahimana Jean de Dieu bakekwaho ubufatanyacyaha, bakaba bacumbikiwe kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Muganza. 

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Dr Kibiriga Anicet, yabwiye Imvaho Nshya ko uyu mwarimu yari amaze iminsi ashakishwa kuri iki cyaha, umuyobozi w’ishuri n’Animateri bakavugwaho kuba baramenye amakuru  ntibayatange kandi hari abana bari bayababwiye.

Ati: “Bose uko ari 3 batawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo bakurikiranwe ku cyaha cy’ubugome nka kiriya bikekwa ko cyakorewe bariya bana. Mwarimu wongombye kubigisha no kubatoza umuco mwiza akavugwaho ahubwo kubasambanya akanabatera inda, abayobozi bakamukingira ikibaba kandi hari amakuru ko bari babizi. Bagomba gukurikiranwa ukuri kukamenyekana.”

Imvano y’iri tabwa muri yombi no kumenyekana, ni ubukangurambaga bwakorewe muri uyu Murenge bwakozwe na  RIB ku wa 26 Kanama 2024, rubasaba kugira uruhare mu gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa urubyiruko.

Icyo gihe ababyeyi barerera muri GS Murira babwiye RIB ko bafite ikibazo cy’umwarimu ubasambanyiriza abana, banahishura ko hari bane bikekwa ko yateye inda. 

Ababyeyi batakambiye RIB bavuga ko baremerewe kuko bamwe mu bakobwa bigaga kuri GS Murira bavugaga ko batazongera gusubira kuhiga mu gihe uyu mwarimu yaba agikomeje kuhigisha. 

Ntirumenyerwa Olivier, Umuyobozi wungirije w’ababyeyi baharerera, yagize ati: “Dufite impungenge z’abana bacu b’abakobwa dukeka ko bangizwa n’uwo mwarimu nyamara agakomeza kuhigisha. Ubuyobozi dukeka ko bubizi ntibugire icyo bubikoraho.”

Yakomeje agira ati: “Uretse uwo bikekwa ko yakuyemo inda bigizwemo uruhare n’uwo mwarimu, hari n’abandi 3 bakekwaho ko batwite inda ye barimo 2 bo mu Kagari ka Cyarukara ishuri riherereyemo, n’umwe wo mu Kagari ka Kagakoni.

Tugasaba RIB ikurikiranwa ry’uriya mwarimu n’abandi bose bakekwa ubufatanyacyaha kuko bibabaje cyane.”

Icyo gihe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muganza Rwango Jean de Dieu, yemereye abaturage ko ku bufatanye na RIB n’izindi nzego, iki kibazo kigiye gukurikiranwa abana bavugwaho guhohoterwa bagahabwa ubutabera, abagize uruhare bose muri iri hohoterwa bakabibazwa.

Bivugwa ko uyu mwarimu yari afite butiki yaba yarasambanyirizagamo bamwe muri aba bana mu bihe by’amasomo kugira ngo bitamenyekan. 

Bivugwa komu biruhuko yabasambanyirizaga iwe aho yari acumbitse kuko bagenzi be babana babaga batashye we yasigaye wenyine.

Muri ubwo bukangurambaga RIB yari yagaye bamwe mu babyeyi basa n’abahishira ibyaha nk’ibi, kuko nk’uwo mwana bivugwa ko yakuriwemo inda baryumyeho ndetse n’umwana wabikorewe agaceceka. 

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruzizi burasaba abaturage kudahishira icyaha icyo ari cyo cyose, abarimu bakamenua ko uburezi  atari ukwangiza abana no kubashora mu ngeso mbi, abayobozi bakirinda ubufatanyacyaha kuko uwo bizagaragaraho wese atazihanganirwa.

Aba bana nubwo ubwo byavugwaga imyaka yabo itavuzwe, umwe mu barimu bigisha kuri iri shuri yabwiye Imvaho Nshya ko bose bari batarageza ku myaka y’ubukure, uyu mwarimu we akaba yari umusore wo mu kigero cy’imyaka 40. 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here