Itangazo ryo kugurisha Imodoka,moto,ibikoresho byo mubiro muri Cyamunara.
Umuryango Nyarwanda ushinzwe iterambere (Rwanda Development Organization), watangaje ko uzagurisha mu cyamunara, ibikoresho byo mu biro bitandukanye birimo n’ibyikoranabuhanga byakoze, amazu, imodoka, moto ndetse n’ibibanza. Ni igikorwa giteganyijwe ku wa 24 Nzeri mu Karere ka Kicukiro, no ku wa 25 Nzeri mu Karere ka Nyagatare.
Uwifuza gusura cyangwa ibindi bisobanuro yahamagara kuri 0788387575.