Impaka ku ngaruka y’imiti ya Diabète n’umubyibuho ukabije ikekwaho gutera ubuhumyi

0
61

Impaka ku ngaruka y’imiti ya Diabète n’umubyibuho ukabije ikekwaho gutera ubuhumyi

Ubushakashatsi bushya bwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bwatangajwe buvuga ko imiti ifasha mu kugabanya umubyibuho ukabije ikanorohereza n’abahanganye n’indwara ya diabète ‘Ozempic’ na ‘Wegovy’ yavuzweho kongera ibyago by’ubuhumyi, nubwo abaganga batabyumva kimwe.

Mu mpeshyi ishize ni bwo abaganga babarizwa muri Mass eye and Ear batangaje ko, abarwayi bavurwa imwe muri izi ndwara bari gusanganwa indwara y’amaso iganisha ku buhumyi izwi nka Non-arteritis anterior ischemic optic neuropathie.

Iyi ndwara y’ubuhumyi ubusanzwe ntikunze kugaragara cyane. Gusa abaganga bakiriye abarwayi batatu mu cyumweru kimwe batangiye kugaragaza ibimenyetso by’ubuhumyi, bigaragara ko bakoreshaga imiti ya Semaglutide yifashishwa mu kugabanya umubibyibuho ukabije.

Mu myaka itandatu ishize hagendewe kuri raporo yakozwe, abarwayi bari barwaye diabète bisuzumishije Naion bikubye inshuro enye, mu gihe abari bafite umubyibuho ukabije bikubye inshuro zirindwi.

Ubushakashatsi bwatangajwe muri Medical Journal JAMA Ophathalmology bwavuze ko, butemeza neza ko imiti ya Semaglutide itera Naion.

Ibi byatumye bavuga ko umubare wakoreweho isuzuma ungana n’abantu 100 udahagije ngo byemezwe ko iyi miti ikoreshwa havurwa indwara ya diabète ndetse n’umubyibuho ukabije yatera ubuhumyi cyangwa ngo ihagarikwe.

Uruganda rukora imiti ya Simuglutide rwa Novo Nordisk rwatangaje ko amakuru yatangajwe ntacyo yahindura ku mikoreshereze y’iyi miti kuko atizewe bihagije.

Umuvugizi wayo yandikiye CNN agira ati “Ubuzima bw’umurwayi buri mu byitabwaho cyane mu ruganda rwacu Novo Nordisk, cyane cyane iyo hakorwa imiti n’uburyo izakoreshwa”.

Imiti ya Semaglutide ikomeje kwiyongera cyane muri Amerika, ibitera impungenge ko n’ibyago by’abahuma bizikuba inshuro nyinshi nk’uko abashakashatsi babigaragaza.

Umushakashatsi Dr. Joseph Rizzo yagize ati “Ikoreshwa ry’iyi miti ryagize akamaro kenshi ariko amakuru yatanzwe nayo akwiye gusuzumwa”.

Undi muganga muri Mass Eye and Ear akaba n’umwarimu mu ishuri ry’ubuvuzi rya Harvard ati “Ibyatangajwe bigomba gufatwa nk’ibyingenzi ariko by’agateganyo. kubera ko hakenewe ubushakashatsi ku ikoreshwa yayo harindwa ubuzima bw’abatuye Isi”.

Susan Mollan ukora mu bitaro bya Kaminuza ya Birmingham iherereye mu bwongereza yavuze kuri izi mpaka z’ikoreshwa ry’iyi miti.

Yavuze ko abakoresha iyi miti bakwiye kumenya ko kwandura indwara z’amaso ziganisha ku buhumyi biri ku kigero gito cyane.

Akomeza ati “Nti byumvikana uburyo iyi miti yangiza amaso, ndetse n’igitera ubu burwayi bwa Naion ntibuzwi neza, gusa abantu basabwa kurinda ubuzima bwabo mbere yo guhuma.”

Umuhanga mu buvuzi bw’umubyibuho ukabije, Dr Disha Narang, atangaza ko impinduka y’isukari mu mubiri w’umuntu agira ingaruka ku bice by’ijisho birimo n’imboni, ndetse yatera ingaruka ku buzima bw’amaso muri rusange.

Ikigo gishinzwe ubugenzuzi bw’Ibiribwa n’Imiti muri Amerika, FDA, imiti ya Ozempic and Wegovy igira impinduka ku buzima bw’amaso mu gihe gito kandi zikaza ari mbi.

Biteganyijwe ko uru ruganda rukora iyo miti mu mwaka wa 2027 rutazaba rukiyikora mu gihe byakwemezwa ko igira ingaruka ku maso ya muntu.

Umuvugizi wa ’American Academy Ophthalmology and Neuro-Ophathomologist’ mu bitaro biherereye Houston, Dr Andrew Lee utari mu bakoze ubwo bushakashatsi bwemeza ingaruka z’iyi miti ku maso yavuze ko abarwayi bakwiye kuganiriza abaganga ku ngaruka bagira iyo banyoye iyi miti.

Ivomo:Igihe.com

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here