Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yashyizeho ibiciro bishya by’amata aho umworozi uyajyanye ku ikusanyirizo azajya ahabwa 400Frw kuri litiro imwe mu gihe ku ikusanyirizo ari 432Frw.
Ni ibiciro byatangajwe kuri uyu wa Kabiri nyuma y’isesengura ryakozwe na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, iy’Ubucuruzi n’Inganda n’izindi nzego.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara rivuga ko ibiciro kandi byashyizweho hashingiwe ku myanzuro y’inama yabaye tariki 8 Nyakanga 2024, igahuza inzego zose bireba.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yavuze ko ikiguzi cy’ubwikorezi ku mata agemuwe ku nganda, aborozi cyangwa abacuruzi bazakomeza gukurikiza imikorere bari basanganywe.
Minisitiri Prof Ngabitsinze Jean Chrysostome washyize umukono ku itangazo kandi yasabye inzego bireba gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibirikubiyemo.