Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha,RIB, rwatangaje ko rwafunze umugabo w’imyaka 61 witwa Hitabatuma Leonidas, ukurikiranweho icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyuma y’imyaka 30 yihisha ubutabera.
RIB yatangaje ko uwafashwe yari amaze igihe yihishahisha kuko yabaga mu Karere ka Bugesera kandi icyaha acyekwaho yaragikoreye ahahoze ari muri komine Ntongwe, Umurenge wa Kinazi, Akagari ka Nyagahama ubu ni mu Karere ka Ruhango.
Uwafashwe afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Ruhango mu gihe dosiye ye iri gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Icyaha cya Jenoside giteganwa n’ingingo ya 5 y’itegeko Nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Itegeko riteganya ko icyaha cya Jenoside ari igikozwe kigambiriwe, kigamije kurimbura abantu bose cyangwa bamwe muri bo, bahuriye ku bwenegihugu, ku bwoko, ku ibara ry’uruhu cyangwa ku idini, bazira icyo bari cyo, haba mu bihe bisanzwe cyangwa mu bihe by’intambara:
Ibi bikubiyemo kwica abo bantu, kubatera ubumuga bw’umubiri cyangwa bwo mu mutwe, kubashyira ubigambiriye mu mibereho ishobora gutuma barimbuka bose cyangwa harimbuka igice cyabo, gufata ibyemezo bibabuza kubyara, kubambura ku ngufu urubyaro rwabo ukaruha abandi bantu badahuje.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.
RIB yibukije ko Jenoside ari icyaha kidasaza bityo uzafatwa ayicyekwaho azabihanirwa igihe icyo aricyo cyose.
Yashimiye kandi abaturage bakomeje gutanga amakuru ku bakekwaho gukora Jenoside yakorewe Abatutsi batabihaniwe kugira ngo nabo bakurikiranwe n’Ubutabera.
Ivomo:www.igihe.com