Umukandida w’umuryango FPR Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, yashimye icyemezo andi mashyaka yafashe cyo gushyigikira kandidatire ye, asobanura ko kuba yarabikoze atari uko afite intege nke, ahubwo ko ari ikimenyetso cy’ubushake bwo guteza imbere u Rwanda.
Ubwo yiyamamarizaga mu Karere ka Ngororero kuri uyu wa 24 Kamena 2024, Kagame yabanje gushimira abaturage ku bw’uruhare bagize mu iterambere ry’u Rwanda, ati “Baturage ba Ngororero n’abavuye ahandi, ndangira ngo mbabwire ko nishimiye kuza kubashimira ibyiza byinshi dukora, dukorera igihugu cyacu.”
Amashyaka umunani arimo PSD, PL, PDI, PDC, PPC, PSP, PCR na UDPR ni yo ashyigikiye umukandida wa FPR Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu. Aya yose aherekeza Paul Kagame mu bikorwa byo kwiyamamaza byatangiye tariki ya 22 Kamena.
Kagame yafashe umwanya wo kuyashimira, asobanurira abaturage ko icyemezo yafashe atari icy’intege nke.
Ati “Gufatanya ntabwo ari intege nke ahubwo bigaragaza ubushake n’imbaraga nyinshi. Iteka iyo abantu bashyize hamwe, nta gishobora kubananira. Muri politiki rero hari ubwo abantu babyumva gutyo ngo imitwe yafatanyije na FPR ngo ariko buriya kuki batakoze ibyabo, bakibwira ko ari uko byabananiye.”
Yakomeje asobanura ko ukuri ari ko aya mashyaka ashyize imbere, kandi ko kubera uku kwishyira hamwe, guteza imbere u Rwanda bizakunda.
Ati “Ahubwo ni uko bashyize mu kuri, babona ko dufatanyije, tugafatanya na FPR ibyagerwaho ni byinshi kurusha uko buri umwe yanyura inzira ye, ashaka kugerageza ibyo ashaka kugerageza, bamwe bigakunda, abandi ntibikunde. Ariko iyo abantu bafatanyije, birakunda byose, bikabakundira.”
Ibikorwa byo kwamamaza Paul Kagame birakomereza uyu munsi mu murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga. Biteganyijwe ko bizarangira tariki ya 13 Nyakanga 2024.
Amabendera y’amashyaka ashyigikiye umukandida wa FPR Inkotanyi yazamuwe