Kuva muri 2005, abanyeshuri b’abakobwa basaga 6600 bamaze guhembwa n’Umuryango Imbuto Foundation muri gahunda y’ubukangurambaga bwo guteza imbere uburezi bw’ umwana w’umukobwa.
Ni abana bazwi ku izina ry’Inkubito z’icyeza batsinze neza mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza,icyiciro rusange ndetse n’icyiciro gisoza ayisumbuye.
Abayobozi b’ibigo by’amashuri bifite abana bahembwe bashima cyane Madamu Jeannette Kagame watangije uyu muryango, kuko ibi bihembo bitera ishyaka abandi bana bigatuma baomeza gutsinda.
Mu ishuri ryisumbuye rya Ecole Notre Dame du Bon Conseil Byumba riri mu Karere ka Gicumbi, abanyeshuri bose bateraniye mu cyumba kinini cyaho, bose baragaragara neza mu mpuzankano y’ishati y’umweru n’ijipo y’icyatsi kibisi, ariko ahagana imbere hari intebe ebyiri zicayeho abana 18 bari mu mwambaro wanditseho Imbuto Foundation bagaragaza akanyamuneza ku maso.
Muri iri shuri ry’abihaye Imana ryigamo abakobwa bagera kuri 790, aba ni bo bahize abandi mu bizamini bya leta biheruka.
Umukozi wa Imbuto Foundation arasoma amazina umwe umwe ahaguruka ashyikirizwa certificat iriho umukono wa Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame, Chairperson wa Imbuto Foundation.
Uyu mwana kandi arahabwa igikapu cyiza cyanditseho Imbuto Foundation kirimo ibikoresho by’isuku n’iby’ishuri ndetse na Enveloppe irimo amafaranga yo kumufasha gutangira urugendo rwo kwigira.
Kuri we, iki ni igituma abandi bana bakomeza kugira ishyaka ryo kwiga kandi bagatsinda.
Shami Elodie, umuyobozi wa Imbuto Foundation avuga ko uku guhemba aba bakobwa ari ukwibutsa by’umwihariko ko burya umukobwa na we ashoboye kandi ko ashobora guhindura byinshi mu buzima bwa muntu ahita anasaba izi Nkubito z’Icyeza gutangira gutekereza ku bikibangamiye uburezi bw’umwana w’umukobwa.
Gahunda y’ubukangurambaga bwo guteza imbere umwana w’umukobwa yatangijwe muri 2005 na Madamu Jeannette Kagame, hagamijwe guhemba abakobwa batsinda neza ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’ayisumbuye kugira ngo bibere abandi urugero.
Muri rusange abakobwa 6681 batsinze neza ni bo bamaze guhembwa na Imbuto Foundation, aha harimo 951 bahembwe uyu mwaka birumvikana n’aba bahembwe muri Ecole Notre Dame du Bon Conseil barimo.
Ivomo: rba.rw