Ubutumwa bugenewe Abakozi n’Abakoresha bose
Ku wa Gatatu tariki ya 1 Gicurasi 2024, U Rwanda rurifatanya n’isi yose mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umurimo. Hateguwe ukwezi kwahariwe umurimo kuzibanda ku myaka 30 y’ihangwa ry’imirimo ku rubyiruko n’ahazaza h’umurimo. Tuboneyeho kwifuriza abanyarwanda bose umunsi mwiza.