RwandaEQUIP yasubije Umwarimu wandikiye itangazamakuru ayishinja ko iramakaza ubunebwe mu barimu ngo kuko ibategurira amasomo.

0
104

RwandaEQUIP yasubije Umwarimu wandikiye itangazamakuru ayishinja ko iramakaza ubunebwe mu barimu ngo kuko ibategurira amasomo

RwandaEQUIP irasubiza Umwarimu yanyandikiye anenga RwandaEQUIP ngo iramakaza ubunebwe mu barimu ngo kuko ibategurira amasomo Ati ‘uwo mushinga ntaho umwarimu akoresha imfasha nyigisho ngo umwana abashe kubyumva neza mwarimu ntagitegura icyo bita lesson plan aho ategura uko aza kwitwara mu ishuri ahubwo byose biba biteguwe na tablet twahawe. Ikibabaje nuko bazana amasomo atajyanye na level abana bagezeho […]’ Icyo ni kimwe mu bice byari bigize ubutumwa bwe. Bwose uko bwakabaye nabushyikirije RwandaEQUIP maze ishira ubute ishishimura igisubizo ikoresheje email.

 

Mwaramutse

Oswald Nyuma yo kwakira SMS iturutse ku mwarimu, twifuje kubohereza amakuru arambuye kuri program ya RwandaEQUIP. RwandaEQUIP Leta y’URwanda ifite icyerekezo cyo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi. Ni muri urwo rwego hatangijwe Rwanda Education Quality Improvement Program (RwandaEQUIP), gahunda ya l’eta igamije kuzamura ireme ry’uburezi mu bigo by’amashuri abanza, hifashishijwe ikoranabuhanga mu kwigisha no kunoza imiyoborere y’ibigo by’amashuri.  Mbere y’ uko iri koranabuhanga rigezwa kumashuri, abarezi babanza guhabwa amahugurwa (y’ iminsi 10) bagahabwa ubumenyi bw’uko iri koranabuhanga rizakoreshwa mu  kuzamura ireme ry’uburezi. Buri murezi ahabwa Teacher Tablet irimo amasomo ateguwe na RwandaEQUIP ashingiye kuri curriculum ya REB. Ibi byorohereza abarimu kubona masomo mu gihe mbere umurezi yararaga ategura, akora ubushakashatsi kugira ngo yigishe amasomo ya buri munsi, bikabafasha mu kuzamura ubunyamwuga bwabo. Ibi bikorwa mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ uko hari abarezi badategura amasomo yose bagomba kwigisha, bikagira ingaruka ku banyeshuri. Ni no gufasha kandi abarezi batize uburezi bagorwa no gukoresha neza uburyo bw’ imyigishirize mu masomo atandukanye.

Binafasha abafite imbogamizi mu gukoresha ururimi rw’ Icyongereza mu kwigisha. Ni ngombwa cyane ko abarezi basobanukirwa ko kuba bafite amasomo muri tablet, bidakuraho ko bagomba gutegura ayo masomo mbere y’uko bayigisha. Bagomba gufata umwanya wo kuyasoma, bagasobanukirwa gahunda y’amasomo, bakitoza gusoma neza uko amagambo avugwa mu ndimi zikoreshwa mu ishuri, bagakora ubushakashatsi ku byo badasobanukiwe, n’ibindi. Ibi bifasha umurezi gukoresha neza igihe cyo kwigisha, afite n’imfashanyigisho  zifasha abanyeshuri kurushaho kumva neza ibyo biga, bityo bakiga uko bikwiye kandi n’abafite imbogamizi mu myigire bakarushaho kubitaho no kubakurikirana neza.  Umurezi akoresha tablet asinya ko yageze ku kazi cyangwa ko atashye no guhamagara abanyeshuri baje ku ishuri uwo munsi. Ibi bifasha Leta kumenya uko ubwitabire buhagaze no gukurikirana uko amasomo aba agomba kwigishwa, biciye mu ikoranabuhanga ryubakiye ku makuru atangwa hifashishijwe Teacher tablet ndetse na smartphone ihabwa umuyobozi w’ikigo. Ibi bifasha cyane mu gutanga amakuru agenderwaho mu gihe cyo kuvugurura integanyanyigisho (Curriculum).

Ku bijyanye n’amasomo ategurwa, RwandaEQUIP ifite inshingano ikomeye yo guziba icyuho gikomeje kugaragara mu bumenyi bw’abanyeshuri benshi barangiza umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza baba bafite, ugereranije n’uko biteganywa mu nteganyanyigisho. Ibyo bigaragarira ku gipimo cy’imitsindire y’ikizamini cya Leta, ndetse no mu bundi bushakashatsi bukorwa mu mashuri kuri buri munyeshuri.  Ni muri urwo rwego RwandaEQUIP itegura amasomo atandukanye yubakiye ku kuzamura ubushobozi bw’umunyeshuri, urugero niba umunyeshuri ageze mu mwaka wa gatanu ariko bikagaragara ko mu by’ukuri afite ubushobozi bungana n’ubw’umunyeshuri wo mu mwaka wa kabiri, ni ngombwa cyane ko yigishwa amasomo yo mu mwaka wa gatatu n’ uwa kane amushyira ku kigero cyo mu wa gatanu, bityo akagira ubushobozi buzamufasha kwiga amasomo yo mu wa gatanu ndetse no mu wa gatandatu.  Ikindi, mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi, Leta y’u Rwanda itegura gahunda zitandukanye

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here