Karongi: Bashyizeho gahunda yo kwizigamira mu kwirinda abagamije kubasambanya
Abasore n’inkumi bo mu bigo by’amashuri bitandukanye mu karere ka Karongi, nyuma yo kubona ko hari bagenzi babo bagiye baterwa inda bashukishijwe utuntu duto, bashyizeho uburyo bwo kwishakamo ibisubizo kugira ngo hatazagira ubasambanya.
Buri mwaka, abangavu barenga ibihumbi 19 mu Rwanda baterwa inda. Mu mpamvu zibitera harimo kutagira amakuru ahagije ku buzima bw’imyororokere n’ubukene butuma hari ababafatirana, bakabashukisha uduhendabana bakabasambanya.
Mu rwego rwo guhangana n’izi mbogamizi, muri Gashyantare 2022 umuryango Action Aid Rwanda na FVA (Faith Victory Association) yatangiye umushinga w’imyaka ibiri wo kongerera urubyiruko ubushobozi bwo gukumira no kurwanya gusambanywa n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Mu bikorwa uyu mushinga wakoze harimo guhuriza hamwe urubyiruko ruri mu mashuri n’urutayarimo, rugakora amatsinda (clubs) yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Niyidufasha Valerie, umwarimu mu rwunge rw’amashuri rwa Misagara ryo mu murenge wa Rugabano mu karere ka Karongi yabwiye IGIHE ko impamvu bashyizeho iyi gahunda ari uko basanze hari igihe abanyeshuri bakenera ibikoresho, babisaba ababyeyi ntibabibahe bigatuma bishora mu busambanyi.
Ati “Buri cyumweru, umwana atanga 50 cyangwa agatanga 100 bitewe n’ubushobozi agiye afite, ugasanga birabafasha cyane. Icyo umwana akeneye abasha kucyigurira ku buryo nta wakuririra ku bukene bw’iwabo ngo amushukishe akantu runaka agamije kumusambanya.”
Uwimana Charlotte wo mu kagari ka Mukimba, umurenge wa Rugamba ni umwe mu banyeshuri 1200 bari mu matsinda 30 yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina akorera mu bigo by’amashuri.
Yabwiye IGIHE inkuru y’umukobwa washakaga amafaranga yo gutunga umuryango, watewe inda n’umuhungu wari waramusezeranyije kumuha amafaranga.
Ati “Iyo aza kuba ari nko muri club yacu, yari kuba yarizigamiye akaza mu itsinda, akatubwira ikibazo afite, tukamuguriza amafaranga akagenda akagikemura, uwo muhungu ntabone aho aheza amushuka ngo amusambanye”.
Amatsinda yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari mu mashuri atandukanye yo mu karere ka Karongi, mu mirenge ya Rugabano na Gitesi; aho Action Aid na FVA bageze bigisha ababyeyi n’urubyiruko ihohoterwa icyo ari cyo n’uko baryirinda.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Karongi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Umuhoza Pascasie, yatangaje ko aya matsinda yatangiye gutanga umusaruro mwiza, aho akorera.
Ati “Izi clubs zatangiye gutanga umusaruro. Umwana asigaye ahura n’ikibazo, yaba yahohotewe akabivuga cyangwa yaba yabonye ko mugenzi we yahohotewe akamutangira amakuru. Uwo ni umusaruro wa mbere.”
Visi Meya Umuhoza yakomeje ati “Icya kabiri, bafite amakuru y’uko bakwirinda imibonano mpuzabitsina. By’umwihariko mu bigo by’amashuri iyo bafite ubwo bumenyi, barabiganira hagati yabo bikagera ku bana benshi batandukanye”.
Ivomo:Igihe.com