Leta yatanze ikiruhuko cyo kwizihiza Eid al-Fitr

0
23

Leta yatanze ikiruhuko cyo kwizihiza Eid al-Fitr

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Gatatu, tariki 10 Mata 2024, ari umunsi w’ikiruhuko cyo kwizihiza Eid al-Fitr no gusoza Ukwezi Gutagatifu kwa Ramadhan ku Bayisilamu.

Ni itangazo ryasohotse kuri uyu wa Kabiri, aho ryaje rikurikira iry’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda, ryatangazaga uyu munsi ari uwo kwizihiza Eid al-Fitr.

Igisibo ni rimwe mu mahame atanu ya Islam, risaba abayoboke baryo kwigomwa amafunguro, ibinyobwa mu bihe bisanzwe n’ibindi bibashimisha bakarangamira Imana. Gusa bemerewe gufata ifunguro izuba rirenze no mu rukerera.

Ubusanzwe kwiyiriza ubusa bituma ababikoze bumva uburemere bwo kwicwa n’inzara ku buryo bishobora kubatoza gufungurira abatishoboye, kandi iki gikorwa cyo kwiyiriza muri Islam gifatwa nk’uburyo bwiza bwo gushimira Imana.

Uko kwigomwa kurya, kunywa no gukora imibonano mpuzabitsina, kandi byanagaragajwe n’Intumwa y’Imana Muhammad, nk’ikimenyetso cy’uko umuntu yagira ubushobozi bwo kwigenzura.

Abayisilamu bizera ko uko kwigenzura kumubashisha kudahora akoreshwa n’ibyo umubiri urarikira ahubwo akaba yafata umwanzuro runaka ukwiriye mu buzima busanzwe.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here