Impungenge z’Abadepite ku ngingo yo gushyingira abatagejeje ku myaka 21

1
117

Impungenge z’Abadepite ku ngingo yo gushyingira abatagejeje ku myaka 21

twitter sharing button
facebook sharing button
gmail sharing button
telegram sharing button

Ese si ba bandi tugiye gushyingira batari bagira umutungo, uwo mwana w’umuhungu afite iki ku myaka 18? Uwo mwana w’umukobwa afite uwuhe mutungo? Ese aratangira kubyara afite imyaka 18? Nubwo twaba tuvuga ngo dufite gahunda zo kuboneza urubyaro…ko uyu munsi duharanira ko umugore na we agira ubukungu, ejo cyangwa ejo bundi umugabo agize atya agapfa baba batandukanye asigaye arera abana mu bukungu bungana iki?”

Aya ni amwe mu magambo ya Depite Médiatrice Izabiliza ku

Aya ni amwe mu magambo ya Depite Médiatrice Izabiliza ku munsi wa mbere wo gusuzuma umushinga w’itegeko rigenga abantu n’umuryango mu Rwanda.

Ni itegeko ririmo ingingo zavugishije abantu ariko bigeze ku yo kwemerera abatarageza ku myaka 21 gushyingirwa abenshi baza bayirwanya.

Abadepite bagize Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu Iterambere ry’Igihugu kuri uyu wa 4 Mata 2024, bagaragaje ko gushyingira abantu batagejeje ku myaka 21, biteye impungenge kuko baba batari bubaka ubushobozi mu by’ubukungu ariko n’umubiri wabo ukaba utaragira ubushobozi bwo kwihanganira inshingano nyinshi zerekeye kwita ku muryango.

Depite Begumisa Safari Theoneste yagaragaje ko umuntu uri mu myaka 18 aba akiri muto, ku buryo mu gihe ashatse gushyibgirwa byasaba gusuzumwa.

Ati “Imyaka 21 ni yo myaka Abanyarwanda bashyingiriraho […] ntabwo amategeko yo muri Uganda, Tanzania cyangwa Kenya ari yo y’u Rwanda. Ndetse mu buryo bwa Siyansi abashinzwe iby’ubuzima barabitubwiye, bariya bana bacu baba bakiri batoya.”

Nyirabazayire Angelique we yagaragaje ko mu gihe hashyirwaho irengayobora ryemerera abafite imyaka iri munsi ya 21 gushyingirwa byatuma benshi birukira gushaka bakiri bato.

Ati “Dushaka kubaka ikintu cyo kubanza kwitekerezaho, ba ba bantu babanje kwicara nk’abantu babitekerejeho bazi ikibajyanye batagendeye ku mpamvu bagize ibatunguye.”

“Batagendeye ku mpamvu wenda niba umwana agize imyaka 18 yatwaye inda, iyo ni impamvu izajya ituma bihutira gushaka kandi batabitekerejeho, binongere ya gatanya.”

Yagaragaje ko gushyingira umuntu utagejeje imyaka 21 bidakwiye gukorwa mu buryo bworoshye ahubwo urwego rubifitiye ububasha ari rwo rwabifataho icyemezo.

Depite Mukamana Elisabeth we asanga umuntu ufite imyaka itamwemerera kuba umwishingizi mu mategeko adakwiye kwemererwa gushaka.

Ati “Iyi myaka 21 usanga ari yo yo gushyingirwa ariko ukavuga uti na none ni 18. Ariko ukibaza umwana ufite imyaka 18 ntabwo bamwemerera kuba umwishingizi w’undi. Hanyuma ukibaza uti ese kuki adashobora kwishingira undi ariko ukamuha uburenganzira bwo kumubwira ngo genda ushake?”

“Ashobora gushaka afite impamvu ifatika, aramutse atwite wa wundi umushaka agashaka kumujyana ariko se nituvuga ngo imyaka yo gushyingirwa ni imyaka 18 turabihuza gute? Badusobanurire hagati ya 21 na 18 uko byagenda kugira ngo itegeko rinozwe neza cyane cyane tunabihuza n’izindi nshingano”

Depite Médiatrice Izabiliza we yavuze ko kera hahozeho itegeko riteganya ko umuhungu ari we ushaka afite imyaka 21 mu gihe umukobwa yashyingirwaga kuva ku myaka 18.

Ibi ngo byaje kugaragara ko bituma imibare y’abakobwa bagera muri kaminuza icyo gihe yari mike cyane no mu rwego rwo guteza imbere uburinganire bituma bose bashyirirwaho gushyingirwa ku myaka 21.

Ati “Aha rero nkavuga ngo impamvu zasobanuwe z’uko umwana asaba uburenganzira bwo gushyingirwa izikunda gutangwa cyane ni iz’uko aba yatewe inda. Uyu munsi dufite abana b’abakobwa barimo guterwa inda n’ubundi bari munsi y’imyaka 18.”

“Abo baba bahohotewe ariko noneho imibare yagaragaje ko imibare myinshi, hagati ya 18 na 20 ni ho abana b’abakobwa barimo kubyara ari benshi. Nkavuga rero nti ntabwe uyu munsi uwo watewe inda akanabyara ntabwo yiteguye guhita ashaka. Ushaka kumutwara uyu munsi bashyingirwa ariko icyo twe turi guharanira ni ukugira ngo tugire n’imiryango inakomeye.”

Bizatuma abana bajya mu byo gukundana bakiri bato

Depite Marie Therese Nirere, wari waje gukurikirana ibi biganiro yerekanye ko nk’umuntu w’umuganga atashyigikira ibyo gushyingira umuntu utagejeje ku myaka 21 kuko amagufwa ye aba atari yarangiza gukura.

Ati “Mbona bizatuma abana bacu bajya mu byo gukundana mu myaka mike. Niba tuvuga ngo turabyemeranya ko gushyingirwa ari imyaka 21 ariko ku mpamvu zishobora kumvikana ku myaka 18 kuko ni yo myaka y’ubukure, umuntu ashobora kuvuga ati njye igipimo cy’imisemburo mfite ntikinyemerera kuzategereza 21.”

“Ntabwo muza kumubwira ngo iyo mpamvu ntiyumvikana kuko na muganga ashobora kubyemeza ko ariki kinini. Ni ibintu byinshi cyane umuntu ashobora kubona bishobora gutuma ku myaka 18 umuntu ashobora gushaka.”

Yakomeje agira ati “wa mwana ingingo z’umubiri we ntiziremererwa kuba zabyara kuba zakora imirimo myinshi kugira ngo akorere urugo, ni ibintu byinshi cyane tuba tumugerekaho kuko niba umwana akiri mu minsi y’ubukure kuko nk’abaganga twemeza ko mbere y’imyaka 21 amagufa y’umuntu aba agikura ari na yo mpamvu tuba tuvuga ngo hari imirimo abujijwe iyo akiri muto kugira ngo ya magufwa ye akure mu buryo bwagenwe.”

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr Uwamariya Valentine, yavuze ko gushyingira aba bantu batagejeje ku myaka 21 ari amaburakindi, kubera ibibazo bahur ana byo nyuma yo kubyara.

Ati “Ni ukuvuga ngo uwaba yashyingirwa kuri iyi myaka kubera ko yahuye n’ikibazo cyo gutwita byaba ari amaburakindi. Umwana w’umukobwa yagombye kwiga, yagombye kwakirwa mu muryango agafashwa ndetse akanafashwa n’umwana we yabyaye ariko icyo tubona ni uko hano hanze ntabwo ari ko bigenda.”

“Usanga n’imibare yabo yiyongera cyane, ibi bikagendana n’ibindi bibazo bigenda byiyongeraho. Aba bana bavuka kuri aba bakobwa usanga bari muri ba bandi bafite ikibazo cy’imirire mibi, ku buryo ubona ingaruka zikurikira ku mwana watwise ari nini cyane ku buryo kuvuga ko yaba yashatse atari byo biremereye kurusha ibindi bibazo arimo muri icyo gihe.”

Imibare igaragaza ko mu Ntara y’Iburasirazuba kuva muri Mutarama 2023 kugeza muri Mutarama 2024 abangavu batewe inda bari hagati y’imyaka 14-19 ari 8801.

Mu Ntara y’Amajyaruguru habarurwa abangavu bari munsi y’imyaka 19 bagera kuri 3724 batewe inda zitateganyijwe kuva muri Mutarama 2023 kugeza muri Gashyantare 2024. Muri bo harimo bane babyaye batarageza ku myaka 14 y’amavuko.

ivomo:igihe.com

1 COMMENT

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here