Umwarimu arakekwaho gusambanya umwangavu no kumurira isambusa
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bwatangaje ko umwarimu wigishaga ku ishuri ry’imyuga rya Nyanza riherereye mu Murenge wa Kigoma, yatawe muri yombi aho ari gukorwaho iperereza ku kuba yarasambanyije umwana utari wuzuza imyaka y’ubukure ndetse akamurira isambusa.
Uyu mwarimu usanzwe yigisha Uyu mwarimu usanzwe yigisha kuri Nyanza TSS bivugwa ko mu cyumweru gishize yajyanye iwe abangavu babiri basanzwe bacuruza mu isantere yegereye ikigo umwe bakaza no kurarana. Uretse ibi ngo yanabaririrye amasambusa bacuruza ntiyabishyura.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme yabwiye IGIHE ko koko uwo mwarimu yatawe muri yombi, aho ngo inzego z’ubutabera zatangiye iperereza ryo kureba niba koko yarasambanyije uwo mwana utari wuzuza imyaka y’ubukure.
Yagize ati “Ni ibintu biri mu iperereza, bivugwa ko yatwaye abana babiri bacururiza ibintu bitandukanye iwe mu rugo, bagezeyo bikavugwa ko yahise ararana n’umwe muri bo, ntabwo abo bana biga ahubwo bacuruzaga, rero inzego z’umutekano zatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane ukuri.”
Ntazinda yakomeje avuga ko mu minsi iri imbere iperereza nirirangira RIB izagaragaza ibyavuyemo, asaba abarimu kuba abarezi beza no kubera abana bose ababyeyi ngo kuko buri munyeshuri iyo abonye umwarimu aba yizeye ko yanamubera umubyeyi.
Kuri ubu uyu mwarimu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana mu gihe iperereza rigikomeje ngo hamenyekane niba koko yarasambanyije uwo mwana.