Ibibazo byugarije urubyiruko n’ingamba Leta yashyizeho: Ikiganiro na Minisitiri Utumatwishima

0
814

Urubyiruko rw’u Rwanda nirwo mbaraga z’igihugu kandi rwongerewe ubushobozi rukanashyigikirwa, rwitezweho kuba umusingi w’iterambere rirambye igihugu cyifuza kugeraho haba muri gahunda yo kwihutisha iterambere izwi nka NST1, ndetse no kugera ku ntego z’icyerekezo 2050.

Impamvu ari ngombwa gushingira iterambere ry’igihugu ku rubyiruko ni ukubera ko Ibarura Rusange rya Gatanu ku mibereho n’imiturire y’Abanyarwanda ryaragaragajeko Abanyarwanda bari munsi y’imyaka 25 barenga 58%, mu gihe abari munsi ya 30 barenga 65%.

Ni mu gihe kandi abari munsi y’imyaka 35 bo ari 75%. Ni ibigaragaza ko umubare munini w’Abanyarwanda ugizwe n’urubyiruko hatagize igikorwa ahazaza h’igihugu haba hateye inkeke.

Ni rwa rubyiruko rwugarijwe n’ubushomeri kubera ko imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko ikigero cy’ubushomeri muri Kanama 2021 cyari kuri 19,4%, kivuye kuri 23,5% muri Gicurasi na 17% muri Gashyantare uwo mwaka.

Urubyiruko rwibasiriwe cyane ni urwo mu cyaro kuko 74% by’abadafite akazi no kubura igishoro gihagije ari ho babarizwa.

Icyo cyiciro cy’Abanyarwanda benshi rero ntabwo cyashobora guteza imbere igihugu abakirimo batabanje kwigira, ngo biyubake mu bumenyi, ubushobozi ndetse no mu ndangagaciro Nyarwanda zituma babasha kumenya igihugu cyabo ndetse n’icyo kibifuzaho.

Ku rundi ruhande ariko, ntabwo ubushomeri aricyo kibazo cyonyine urubyiruko rufite kuko hari n’ibyo kutagira ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo kabone n’ubwo rwaba rwararangije amashuri ndetse no kuba rugifite ikibazo cyo kumenya indimi zirimo Ikinyarwanda ndetse n’izikoreshwa ku isoko ry’umurimo.

Ni ibibazo Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, avuga byose hari ingamba zitandukanye zo kubikemura hagamijwe iterambere ry’urubyiruko, gushyiraho gahunda n’amahirwe atandukanye leta igenda irushyiriraho ndetse n’ibindi birimo iterambere ry’ubuhanzi nk’inshingano nshya iyi minisiteri iherutse guhabwa.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, Minisitiri Dr Utumatwishima , yavuze ko hari bimwe mu bibazo yasanganye urubyiruko ubwo yatangiraga kuruyobora muri Werurwe 2023, ariko byose akomeje gukorana n’inzego zitandukanye mu kubishakira umuti.

IGIHE: Urubyiruko muyoboye ruhugiye mu biki biruteza imbere?

Minisitiri Dr Utumatwishima: Urubyiruko rwo mu Rwanda ni igice kinini cy’abaturage, buriya 65% by’Abanyarwanda bafite munsi y’imyaka 30.

Abasigaye 35% nibo bakuru barengeje imyaka 30, uramutse wongeyeho abafite imyaka 35 bahita baba 70%.

Urubyiruko rero nitwe benshi, ni igice kinini cy’Abanyarwanda. Icyo ngera muri minisiteri nasanze, urubyiruko nasanze rukora.

Burya urubyiruko rukora akazi kenshi cyane, ibyo turya bihingwa n’amaboko y’urubyiruko, iyo bigeze ku isoko bicuruzwa n’urubyiruko, iyo mureba ikoranabuhanga, Mobile Money, aba-Agents bose ni urubyiruko, mu nzego za Leta abayobozi benshi n’abakozi benshi ni urubyiruko, namwe abanyamakuru abenshi ni urubyiruko rero igice kinini ni urubyiruko.

Akazi kenshi kari mu Rwanda kibanzemo urubyiruko. Ukundi urubyiruko narusanze, rumaze gutera imbere mu mitekerereze n’imyumvire. Urubyiruko rwacu ntirusahinda, ntirugira akavuyo, iyo rutumiwe mu birori bya leta ruritabira, iyo rusabwe kugira icyo rukora ruragikora.

Urabona nk’ubu tuba turubuza kunywa inzoga muri #TunyweLess, nibo ba mbere barimo kumenyekanisha iyo gahunda. Rero urubyiruko rwacu ni urubyiruko rwiza rufite imbaraga zo gukora.

Birumvikana hari n’ibibazo rufite! Nasanze urubyiruko, ariko ni ibisanzwe ku Isi hose muri iki gihe cya nyuma ya Covid-19 n’umutekano muke uri mu bihugu byinshi nk’i Burayi, u Burusiya na Ukraine n’ahandi, hari ikibazo cy’umurimo.

IVOMO:WWWW.IGIHE.COM

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here